Croatia: Amatora ya Perezida ashobora gusiga uwari uriho yongejwe manda

Kuri uyu wa 12 Mutarama 2025, Abanya- Croatia bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu aho byitezwe ko uwari usanzwe ari Perezida Zoran Milanovic ashobora kongera gutorerwa kuyobora.
Ibiro by’itora byafunguye saa moya za mu gitondo bifunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, bikaba biteganijwe ko nyuma yo kubarura haza gusohoka amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora.
Milanovic w’imyaka 58 yagiye yumvikana anenga inkunga ya gisirikare ibihugu by’i Burengerazuba biha igihugu cya Ukraine mu ntambara gihanganyemo n’u Burusiya, yabonye amajwi 49.1% mu cyiciro cya mbere cyabaye mu byumweru bibiri bishize.
Iki kikaba ari icyiciro cya kabiri cy’amatora yinjiyemo ahanganyemo na
Dragan Primorac w’imyaka 59 wagize amajwi 19.35% mu matora aheruka.
Milanovic, wahoze ari Minisitiri w’Intebe yayoboye Croatia mu 2020, yemeje ko ibikorwa by’u Burusiya byo kugaba ibitero kuri Ukraine binyuranyije n’amategeko, ariko akanenga cyane ibihugu bikomeza kwenyegeza intambara.
Milanovic agaragara nk’ukomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera uburyo atangamo ibitekerezo binoze kandi byumvikana bihangana n’abatavuga rumwe nawe.
Umurwa mukuru wa Croatia ni Zagreb, kikaba ari igihugu kibarurwa ko gituwe n’abaturage bangana na miliyoni 8.853.
