Perezida Kagame mu biganiro ku mubano w’u Rwanda na Ethiopia 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 12, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Kuri iki Cyumweru Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahuye na Perezida w’Intara ya Oromia muri Ethiopia Shimelis Abdisa, uri mu itsinda ryaje mu biganiro bigamije kurushaho kwimakaza umubano w’u Rwanda na Ethiopia. 

Intara ya Oromia ni yo ya mbere nini muri Ethiopia aho igize 34% by’ubutaka bw’Igihugu cyose ndetse ikaba ari na yo ituwe cyane kurusha izindi Ntara. 

 Shimelis Abdisa yayoboye iyo Ntara kuva ku wa 18 Mata 2019, kugeza uyu munsi akaba ari na we Minisitiri mu Biro bya Minisitiri guhera mu mwaka wa 2018. 

Uruzinduko n’itsinda arangaje imbere rugamije kurushaho kwagura umubano n’ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zirandukanye. 

U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku butwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’izindi. 

Ibyo bihugu byombi kandi bisanzwe bikorana bya hafi mu guhanahana amahugurwa n’imyitozo mu bya gisirikare.

Mu myaka itanu ishize, u Rwanda na Ethiopia basinyanye amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere, byahise bifungurira amarembo amakompanyi y’indege y’ibi bihugu arimo RwandAir na Ethiopian Airlines gusangira ikirere nta nkomyi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 12, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE