Vision FC yasinyishije Rutahizamu Musa Esenu

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 9, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Umunya Uganda wahoze akinira Rayon Sports, Musa Esenu, yamaze gusinyira Vision FC amasezerano atandatu azarangirana n’imikino isigaye ya Shampiyona y’u Rwanda.

Musa Esenu si ubwa mbere aje gukinira mu Rwanda kuko aheruka muri Rayon Sports aho yatandukanye na yo muri Mutarama 2024, nyuma yaho impande zombi ntizumvikanye ku masezerano.

Nyuma y’igihe gito yahise asubira mu ikipe y’iwabo yahozemo ya BUL FC, aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu gihe atararangira, yegerewe na Vision FC imugarura mu Rwanda kugira ngo ayifashe mu mikino yo kwishyura, aho izaba ihanganye no kubona amanota ayirinda gusubira mu cyiciro cya kabiri.

Kugeza ubu Vision FC yasoje imikino 15 ibanza ya shampiyona y’u Rwanda iri ku mwanya wa 14 n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego birindwi.

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 9, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE