Ben arateganya imishinga izaca burundu ruswa y’igitsina muri Sinema

Umukinnyi wa filime nyarwanda Ben, avuga ko muri 2025, hari imishinga myinshi ateganya gukora izakemura burundu ibibazo bigaragara muri Sinema nyarwanda harimo n’ibya ruswa ishingiye ku gitsina, bivugwa ko yahinduriwe izina ikitwa motiveshoni (Motivation).
Uyu mukinnyi ahamya ko muri Sinema habamo ruswa ishingiye ku gitsina, kandi ko nta musore ukiyisaba, ahubwo bazihabwa bitewe n’uko abakobwa benshi baba bakeneye guhabwa umwanya wo gukina muri filime.
Aganira n’Imvaho Nshya uwo mukinnyi ukina muri filime zitandukanye, avuga ko 2025 ari umwaka w’impinduka.
Yagize ati: “Iyo ruswa y’igitsina abenshi batajya bashaka kuvuga mu izina, ubu ngubu isigaye yitwa Motiveshoni akenshi usanga umukobwa iyo amenye ko hari ijambo ufite muri filime runaka, aza iwawe, akaza ashotorana, intege zikagushiramo, ukisanga wabirangije, ejo agatangira kuvuga ati ubu turi inshuti humura nuzajya unkenera nzajya nza.”
[…] Ariko ubuzima buragoye, ntabwo buri munsi uko nzajya nza kugusura uzajya umpa itike, kandi unshyize muri iriya filime nkakorera amafaranga najya nitegera nkaza tukagira ibihe byiza n’uko agusembura.
Yongeyeho ati: “Kuri we ntabwo yumva ko ari bibi yumva ko agomba kwigomwa, hari umugani uvuga ngo buri ntsinzi ikomeye wageraho igendana no kwigomwa bikomeye, akumva ko ari igitambo agomba gutanga kugira ngo agere ku cyo ashaka kugeraho.”
Ben avuga ko ibyo biterwa n’uko abenshi usanga hari ibyo bakeneye, ariko badashoboye kwigezaho kandi batizerera mu bwenge bwabo, ahubwo bakizerera mu mubiri wabo, ari nacyo cyatumye yiyemeza kubirwanya mu 2025.
Ati: “Buriya ujya gukira indwara arayirata, ni byo abakinnyi ba filime b’igitsina gore (Female Actress) abatari abagore bubatse 80% ni abakobwa bafite abana, mu minsi ishize twari twatangiye kubabarura tubashyira mu cyiciro cy’abagore bagomba kwitabwaho byihariye (Vulnerable women) kuko abenshi usanga itungo afite ari isura.”
[…] Usanga nta rurimi rutari ikinyarwanda bashobora kuvuga neza, nta modoka azi gutwara, guteka ni ikibazo, ugasanga bafite uburanga gusa ari bwo bacungiyeho, ariko hari umushinga turimo kwigaho witwa Rwanda Creatives Network (RCN), turashaka uburyo bwakoreshwa bakongererwa imbaraga, hari n’ishuri biteganyijwe ko ryazatwigishiriza abakobwa indimi n’ibindi byose byazabafasha kuzamura ubushobozi (Skills) kurusha gukoresha umubiri wabo, tukabaha indi turufu.”
Ni umushinga avuga ko bazafatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ku buryo yizeye ko muri 2025, Sinema nyarwanda izahinduka burundu.
Ben akina muri filime zitandukanye zirimo Impeta, My heart, Revenge, My doughter n’izindi, akaba anateganya gukora ize avuga ko zizaba zirimo impinduka.
Umukinnyi wa filime nyarwanda Ben ubusanzwe amazina ye bwite ni Rurangirwa Ben.
Jean Pierre MFITUMUKIZA says:
Mutarama 10, 2025 at 7:37 pmNibyo kabisa impinduka zirakenewe. Ufite ibitekerezo byiza Ben. Twizere ko uzabishyira mu bikorwa kandi umusaruro uzaba mwiza.
Justin ndayiragije says:
Mutarama 17, 2025 at 8:08 amMurashoboye