Iran: Yarekuye Umunyamakuru w’Umutaliyani yari yarafunze

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 8, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Iran yafunguye Cecilia Sala, Umunyamakuru ukomoka mu Butaliyani yari yarafungiye muri gereza ya ‘Evin’ muri Tehran nyuma yuko yari amaze ibyumweru bitatu muri gereza.

Kuri uyu wa Gatatu Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani  byasohoye itangazo ry’ibyishimo by’irekurwa rya Cecilia kuko gufungwa kwe byari bihangayikishije igihugu cye.

Byemeje ko kurekurwa kwa Cecilia bigaragaza umubano mwiza mu bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.

Ifungwa rye ryavuzwe cyane mu bitangazamakuru bitandukanye birimo IRNA, France 24, Aljazeera n’ibindi aho yari yarafashwe n’inzego z’umutekano ari mu bikorwa byo gushaka gutangaza amakuru ku bibazo byari biri mu gihugu, ibyo Iran yise guhungabanya umutekano.

Yashakaga kandi gushyira hanze inkuru zirebana n’ibibazo byugarije uburenganzira bwa muntu, n’imyigaragambyo yari imaze iminsi muri Iran.

Cecilia yari yarageze muri Iran ku wa 13 Ukuboza 2024 afite ibyangombwa bigaragaza ko ari umunyamakuru aza gufatwa ku wa 19 Ukuboza 2024, imushinja kurenga ku mategeko agenga igihugu nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru cya Leta IRNA.

Cicelia Sala yaherukaga gutangaza amakuru ku wa 17 Ukuboza 2024, abinyujije kuri X aho yari yasangije abamukurikira uko bareba ikiganiro cyari kuri podcast ku ngingo irebana n’uburyo abagabo bafite ijambo kurusha abagore i Tehran: “A conversation on patriarchy in Tehran.”

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 8, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE