Karongi: Yatangiye yorora inka z’abandi none yinjiza miliyoni mu mezi atatu

Nyirangoboka Felecite utuye mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera, Akagari ka Nyarugenge, Umudugudu wa Nkomagurwa avuga ko yageze ku musaruro wa miliyoni mu mezi atatu awukomoye ku bworozi bw’inka akomora ku bworozi bw’iz’abandi no ku buhinzi akora.
Aganira na Imvaho Nshya yagaragaje ko mbere yo korora yari abayeho mu buzima butari bwiza nk’uko abayeho ubu, aho yahingiraga kurya gusa ariko ngo ubu byarahindutse umusaruro w’ubuhinzi bwe n’ubworozi akuramo agera kuri miliyoni irenga kandi agahaza n’umuryango we.
Yagize ati: “Natangiye ubuhinzi mu myaka ine ishize. Nari mfite ubutaka butari bunini ariko ngashyiramo imyaka, uko nyihinze akaba ari nako nyisarura. Ntabwo najyanaga ku isoko kuko wari muke cyane. Urumva nk’umufuka umwe cyangwa umwe n’igice w’ibishyimbo ntabwo nagombaga kuwugurisha kandi mfite abana.”
Yakomeje avuga ko mbere y’uko akora ubworozi n’ubuhinzi yari abayeho mu buzima butagira intego kuko, kwiga ku bana be byari ingorabahizi, kubona ubwishingizi mu kwivuza ntabwo byakundaga kuri we, ndetse n’utwo ahinze muri gahunda ya tugabane (ruterane) ntitwere kuko nta fumbire yagiraga nta n’amafaranga yo kuyigura.
Yagaragaje ko n’ubwo yahingaga gutyo, n’ubundi yanagorwaga n’ifumbire bigatuma iterambere ry’urugo rwe ridindira.
Ati: “Ntabwo wahinga udafumbira, reba gufata amafaranga y’imbuto, ugashyiraho ifumbire nabaga naguze ikaba nke n’umusaruro ntuboneke, cyari ikibazo. Muri icyo gihe nta terambere rindi natekerezaga usibye kurya”.
Nyuma y’umwaka mu 2021 ni bwo yigiriye inama yo gufata inka 2 z’umuturanyi wabo agatangira kuzorora agamije kubona ifumbire.
Ati: “Mbere nabashaga kugura ifumbire y’amafarangay’u Rwanda ibihumbi 40 birenga ikaba idahagije, ariko maze gufata izo nka, naguye ubutaka bwenda kuzura hegitari, mpingamo ibishyimbo igice kimwe, ikindi ngishyiramo ‘Green House, umusaruro utangira kuboneka gutyo.”
Kugira ngo abone Greenhouse amaze kubona amatungo y’abandi yarayoroye abona ifumbire nyuma agura inka ze ebyiri yagura ubuhinzi, abufashijwemo n’ifumbire.
Nyuma haje umushinga CIP wa Greenhouse itwaye Miliyoni 16 harimo Miliyoni 3 ze yari yari akuye mu buhinzi n’ubworozi.
Ati: “Mu mezi atatu rero iyo ngiye kugurisha imbuto muri ‘Green House’ ntabwo nshobora kujya munsi y’ibihumbi 700Frw, naho mu myaka nkakuramo umusaruro ungana n’ibihumbi 300Frw. Urumva ko miliyoni mu mezi atatu mba nyifite mu gihe mbere atarengaga ibihumbi 100Frw.”
Ibyo byose ngo abikesha inka 3 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ageze kuri miliyoni (1,000,000 RWF).
Mu ntumbero ye ngo ni uko yifuza kugura inka imwe ikamwa akayongera kuri zo akagura ikiraro ndetse akagura n’ubuhinzi bwe.
Umuturanyi we waganiriye na Imvaho Nshya yahamije ko ubuzima bwa Nyirangoboka Felecite na bo bwababereye bwiza kuko yamuhaye akazi.
Ati: “Ubu urabona ko unsanze mu murima we ndimo kubagara, yabaye umworozi, arahinga atera imbere kandi natwe twabyungukiyemo kuko aduha akazi tugatunga imiryango yacu.”
Nyirangoboka Felecite, akoresha abakozi batandukanye mu mirima ye yo kubagara no guhinga ndetse no kwita kuri ‘Green House’. Ashimira kandi umugabo we bafatanya umunsi ku munsi mu buhinzi bwabo, kuri we ngo akaba ari nayo mpamvu batera imbere.
