Byinshi ku Isangano ry’urubyiruko riteganyijwe mu Mujyi wa Kigali

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 8, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Urubyiruko rw’Umujyi wa Kigali rwateguriwe Iserukiramuco ryiswe Isangano ry’urubyiruko rizwi nka Kigali youth Festival rigiye kuba ku nshuro yaryo ya gatatu hagamijwe ko urubyiruko rukora imirimo itandukanye bahura bakamenyana bakarushaho kwidagadura no kwiteza imbere.

Ni isangano ritegurwa n’Umujyi wa Kigali ufatanyije n’izindi nzego zitandukanye zirimo Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’abandi baterankunga, bikaba biteganyijwe ko rizatangira tariki 10- 31 Mutarama 2025.

Ni ibyo Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Ntirenganya Emma Claudine yatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Mutarama 2025, avuga ko iri sangano ry’urubyiruko rizarangwa n’ibikorwa bitandukanye bituma urubyiruko ruhura, bakamenyana bakanarushaho kwiteza imbere.

Yagize ati: “Isangano ry’urubyiruko rizwi nka Kigali youth Festival, ni gahunda imaze kumenyerwa  kuko igiye kuba ku nshuro ya gatatu, irareba umuntu wese uri hagati y’imyaka 16-30 ubarizwa mu Mujyi wa Kigali, waba uri umunyeshuri, wikorera cyangwa ukorera abandi wemerewe kurizamo.”

 Yongeyeho ati: ““[..] Rizarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo amarushanwa mu mbyino zigezweho, n’imikino y’amaguru n’amaboko, bizajya bibera hirya no hino mu Mirenge, bizajya biba guhera tariki 10- 24, hazaba kandi imurikabikorwa ry’imishinga y’urubyiruko ku rwego rw’umujyi wa Kigali (Made in Rwanda Products), iryo murikabikorwa rizabera mu Imbuga City Walk ahazwi nka (Car free zone). Ibiganiro ku Ntwari z’u Rwanda bizabera mu Mirenge bizatangira tariki 13-30.”

Akomeza avuga ko hazakomeza gukorwa ibikorwa bitandukanye birimo n’igitaramo kizwi nk’uwa Gatandatu ushyushye, kikazabera kuri Kigali Pele Studium tariki 24 Mutarama 2025 n’ibindi, kandi ko kwitabira muri ibi bikorwa byose biteganyijwe nta kiguzi cy’amafaranga uzitabira asabwa gutanga.

Biteganyijwe ko iri sangano ry’urubyiruko rizatangira tariki 10 Mutarama 2025 rigatangirira kuri Stade ya Pele, rikazasozwa tariki 31 Mutarama mu gitaramo cyo kwizihiza Intwari z’u Rwanda muri Camp Kigali.

Kigali Youth Festival ya 2024 yatangiye tariki 5–31 Mutarama 2024, iherekezwa n’igitaramo cyo kurata intwari z’u Rwanda cyabaye tariki 22–26 Mutarama 2024 cyabereye ku  Imbuga City Walk gisusurutswa na Chriss Eazy.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 8, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE