Merci yasobanuye impamvu batatumiye abaraperi bakuru gusa

Bamwe mu baraperi 14 bazataramira abazitabira ’Icyumba cya Rap’, batumiwe mu gitaramo cy’urwenya cya ‘Gen-Z Comedy’ kizaba ku wa Kane tariki 9 Mutarama 2025, barimo abazwi nk’abanyabigwi muri iyi njyana n’abakiri bato.
Abo baraperi batumiwe by’umwihariko mu gace kiswe Meet Me tonight’ gasanzwe gatumirwamo abanyabigwi bakaganiriza urubyiruko rukishakisha ku buryo barwanye n’imbogamizi bahuye nazo mu rwego rwo kubatera imbaraga.
Bamwe mu bazaba bari muri Gen-z Comedy barimo Diplomat, Fireman, Jay C na B- Threy.
Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Ndaruhutse Fally Merci usanzwe ategura icyo gitaramo, yasobanuye ko impamvu batafashe abaraperi bakuru gusa, ari uko bazataramira abazitabira icyo gitaramo.
Yagize ati: “Bazataramira abazitabira Gen-z, bongere bumve rap yabo, ariko kandi bazaganiriza urubyiruko muri ‘Meet me tonight’ bababwire uko babigenje ngo bagere ku nzozi zabo. Icyo nabwira abakunzi ba Hip hop ni uko bazaza kureba abaraperi kuko turabafite.”
Yongeyeho ati: “Twahisemo gutumira abaraperi bakuru hamwe n’ab’uyu munsi, kubera ko ubunararibonye bwabo buratandukanye, imbogamizi za Fireman cyangwa B- Threy ntabwo arizo za Diplomat cyangwa Jay C, turashaka ko badusangiza urugendo rwabo hanyuma urubyiruko rukihitiramo inama bitewe n’igihe.”
Abo baraperi bazasogongeza abakunzi babo mu byo babateguriye bazerekana mu gitaramo Icyumba cya Rap bazakora ku wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025.
Uretse abo baraperi bazaba Bahari biteganyijwe ko muri Gen- Comedy izaba ku wa Kane tariki 9 Mutarama 2024, abazayitabira bazasetswa n’abanyarwenya barimo Dudu, Umushumba, Muhinde Kadudu n’abandi.



