Nigeria: Amabandi yashimuse abantu 46 asiga atwitse n’inzu

Abitwaje intwaro muri Nigeria bashimuse abantu 46 barimo abagore n’abana, mu gitero cyagabwe mu mujyi wa Gana mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa leta ya Zamfara, ku wa 07 Mutarama 2025, nkuko byatangajwe n’abayobozi muri ako gace.
Alhaji Garba Haure, umuyobozi gakondo mu mujyi wa Gana yatangaje ko gutabara kw’inzego z’umutekano byatumye abagizi ba nabi batwika umujyi wose ariko ku bw’amahirwe ntihagira umuntu uhasiga ubuzima.
Yavuze ko icyo gitero gikurikira ishimutwa ry’abantu benshi muri iyo leta mu kwezi gushize aho abitwaje intwaro bazwi ku izina ry’amabandi baje kuri za moto bafite imbunda barasa, batwika inzu zo guturamo n’izindi z’ubucuruzi.
Amajyaruguru y’Uburengerazuba bwa Nigeria ni hamwe mu hibasirwa cyane n’amabandi, akunze gutera ubwoba abaturage, gushimuta abiganjemo abanyeshuri, abagore n’abana bakabarekura ari uko hatanzwe ingurane.
Umuturage waganiriye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, (Reuters) Bala Harauma, yavuze ko umubare nyawo w’abashimuswe ushobora kwiyongera ariko ko batatu mu bari bafashwe batorotse bituma ababashimuse babimura aho bari babafungiye.