Jose Chameleone yasabye Pallaso na Alien skin kwiyunga

Umunyabigwi mu muziki wa Uganda Jose Chameleone, yashimiye abarimo gushyira imbaraga mu kwiyunga kwa Pallaso na Alien Skin, abasaba ko bashyira imbere kwiyunga no kubabarirana.
Ni nyuma y’uko Pallaso na Alien Skin bamaze igihe barebana ay’ingwe bitewe n’uko Pallaso yatunguwe n’agatsiko k’inshuti za Alien Skin kateje akavuyo, ubwo yari arimo kuririmbira muri “The Empele Festival” yabaye tariki 1 Mutarama 2025, bikanatuma Pallaso ava muri iryo serukiramuco atarangije kuririmba.
Ibi kandi byateye Pallaso gutera urugo rwa Alien Skin ari kumwe n’agatsiko ke, yangiza byinshi birimo ibirahure by’amadirishya, iby’imodoka n’ibindi, bitera Alien Skin kumujyana mu nkiko, bituma abakunzi b’umuziki muri Uganda basaba inzego zibishinzwe gukemura icyo kibazo.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Jose Chameleon ufatwa nk’umunyabigwi mu muziki wa Uganda akaba n’umuvandimwe wa Pallaso, yashimiye abakomeje kunga aba bahanzi anabasaba kwemera kwiyunga.
Yagize ati: “Nka mukuru wabo bombi (Alien Skin na Pallaso), ndabasaba kwiyunga no gukemura amakimbirane yabo mu mahoro.
Kwimakaza ubufatanye no gushyira hamwe ni ngenzi mu kuzamura umuziki muri Uganda n’Afurika y’Iburasirazuba muri rusange, ni byinshi byagerwaho dufatanyije kuruta gutatana, ndashimira ubuyobozi bukomeje kubidufashamo.”
Yongeraho ati: “Ndashishikariza Alien Skin na Pallaso gutegura igitaramo gihuriweho, bagatanga ubutumwa bw’umusaruro wo gushyira hamwe twese hamwe twagera ku bikomeye.”
Chameleon yavuze ibyo nyuma y’uko abo bahanzi bombi baherutse guhuzwa na Capt Mike Mukula, Umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda (NRM) mu nama yari igamije kubunga, yabereye mu rugo rwe ruherereye i Bugolobi.
Kuri ubu Jose Chameleon ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiye kwivuza uburwayi bwamwibasiye mu ntangiriro z’Ukuboza 2024.
