Abashoramari bo muri Amerika beretswe amahirwe ari muri Siporo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mutarama 2025, Minisitiri wa Siporo Mukazayire Nelly, yagiranye ibiganiro n’itsinda ry’abashoramari bayobowe na Rodney Boyd bo muri St. Louis muri Leta ya Missouri muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ibiganiro byabo byibanze ku guteza imbere imikoranire y’u Rwanda na St. Louis hashingiwe ku rwego rw’ishoramari ndetse n’amahirwe yo gushora imari mu rwego rwa Siporo.
Nta byinshi Minisitiri Mukazayire yabwiye Imvaho Nshya ku biganiro Minisiteri ya Siporo yagiranye n’iri tsinda ariko ubutumwa bwa Minisiteri buri ku rubuga rwa X rwahoze ari urwa Twitter, bugaragaza ko impande zombi zaganiriye ku mahirwe ari mu gushora imari mu rwego rwa Siporo.
Minisiteri ya Siporo yasabwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubyaza umusaruro uru rwego bityo rukungukira igihugu n’Abanyarwanda muri rusange.
Ni ingingo yagarutseho mu mpera z’umwaka ushize, ubwo yakiraga indahiro za Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Rwego Ngarambe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta, Godfrey Kabera.
Perezida Kagame yibukije ko siporo yabaye ubucuruzi bushingiye ku mpano z’abayikora, bashobora kuba Abanyarwanda cyangwa abandi, bityo bikwiye kungukira igihugu n’abo bayirimo.
Ati “Ubu siporo ni ubucuruzi bushingiye ku mpano mu Banyarwanda cyangwa mu bandi ahandi. Iyo mpano rero hari uburyo icuruzwa, hari uburyo ivamo amikoro yacu.”
Icyo gihe yongeyeho ko hari byinshi igihugu gikomeje gukora mu guteza imbere siporo, giharanira ko yatanga umusaruro, ibyo bikaba birimo ishoramari rigaragara ryakozwe mu kubaka ibikorwaremezo.

