Gisagara: Ababyeyi batunguwe n’uburyo abana bahita batangira amasomo

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gisagara, bavuga ko imyigire mu Rwanda, yahindutse kuko batunguwe n’uburyo abana bageze ku mashuri bagahita batangira amasomo, mu gihe hambere hashoboraga no gushira icyumweru amasomo ataratangira.
Umwe mu babyeyi wajyanye umwana ku ishuri muri ako Karere, avuga ko yatunguwe no kugeza umwana ku ishuri agasanga amasomo yatangiye.
Ati: “Jyewe umwana wanjye namuvanye mu rugo tugera ku kigo mu ma saa tanu, ariko natunguwe ndetse nshimishwa n’uburyo nasanze abanyeshuri batangiye kwiga batagitegereza icyumweru nk’uko kera byajyaga bibaho aho abanyeshuri bamara icyumweru batariga”.
Mugenzi we na we wageze ku ishuri ajyanye umwana, avuga ko ashimira ubuyobozi bwakosoye ikibazo cy’abanyeshuri bamaraga icyumweru batiga ntacyo bakora.
Ati: “Ndashimira ubuyobozi kuko natunguwe n’uburyo nageze ku ishuri mperekeje umwana, umuyobozi w’ushuri akambwire ngo sezera ku mwana ajye mu ishuri adacikwa n’isomo bari kwiga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza Dusabe Denise, avuga ko ababyeyi bakwiye guhindura imyumvire y’uko abanyeshuri bamara icyumweru bataratangira kwiga.
Ati: “Ni byo abana batangiye kwiga amasomo ararimbanyije, ahubwo ababyeyi bakwiye guhindura imyumvire yo kumva ko abanyeshuri badahita batangira kwiga, kuko ibyo bihe byararangiye”.
Akomeza avuga ko ubwitabire ku bigo by’amashuri buri ku kigero gishimishije, ari nabyo aheraho asaba ababyeyi batarohereza abana ku ishuri, kubohereza kuko uko batinda, ari nako amasomo abacika.
Minisiteri y’Uburezi itangaza ko ingengabihe y’igihembwe cya kabiri cyatangiye tariki ya 6 Mutarama 2025 kandi kizasozwa tariki ya 4 Mata 2025.
