2024-2025: Uko byari byifashe hirya no hino muri Kigali

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukuboza 31, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Ubwo hasozwaga umwaka wa 2024 hatangira uwa 2025 hirya no hino muri Kigali abantu bari babucyereye; bamwe bari mu nsengero abandi mu tubari abandi bari ahabereye ibikorwa byo guturitsa ibishashi bisoza umwaka.

Guhera hafi saa mbiri z’ijoro abantu bari batangiye kujya mu nsengero, saa tatu n’igice kuzamura abandi biganjemo urubyiruko byabyiganiraga mu muhanda Kimironko-Kisimenti-KCC, abandi bava hirya no hino berekeza Kigali Convention Center ahari burasirwe ibishashi.

Ni mu gihe abandi bashyashyaniraga mu tubari two mu Kisimenti bajya gusangira agacupa n’inshuti n’imiryango.

Bamwe mu basoreje umwaka mu tubari two mu Kisimenti baganiriye na Imvaho Nshya bari bafite ibinezaneza bishimira ko basoje umwaka amahoro, bagatangira nundi basangira agacupa n’inshuti n’abavandimwe.

Mu rusaku rw’imiziki yaririmbwaga n’itsinda ry’abanyamuziki, basimburanaga n’abakora akazi ko kuvanga umuziki bamwe banyuzagamo bagaceza abandi bicaye banywa inzoga, abandi barya borosheti, inkoko n’ibirayi byokeje bisize ikirungo gitukura.

Ibyishimo byari byabasaze ndetse bakanyuzamo bakaririmba bati: ‘Bonane eehh ehh,,,, Bonane!’

Urubyiruko rwishimiye gusoza umwaka

Ukumva andi majwi hirya abandi bagira bati: ” Aye!! Nawe nawe, Turawusoje….. Uyu munsi turarya ayange n’ayawe turangije uyu mwaka turi kumwe eehe ayee…!!”

Abandi banyuzagamo bakavuza akaruru n’amafirimbi bakayavuza ariko gahoro.

Abari mu nsengero zitandukanye zirimo; ADEPR Remera, Four Square Church, Eglise Apostolique bashimiga Imana yabarinze mu 2024, bakaba binjiye mu 2025 amahoro.

Bavuze ko impamvu baba bahisemo gutangira umwaka mu rusengero ari uko baba bashaka ko Imana ari yo yazabayobora muri uwo mwaka ndetse bakayishimira ko yabarindiye mu wutambutse.

Munyurwa Kaliop wasoreje umwaka mu rusengero kuri ADEPR Remera yagize ati: “Uko biri kose nzi ko nubwo nakora ibyaha ari Imana yampaye ubuzima ni yo mpamvu mba nje kuyishima ko ndi amahoro, nkanayiragiza umwaka ntangiye.”

Hari abatangiriye umwaka mushya mu nsengero

Malayika Herriette Debora nawe ati: “Umwaka uba ari muremure rero kuwurangiza ntushime Imana numva ari ikosa.”

Abawusoreje kuri Four Square nabo bagaragaje ko banyuzwe n’uburinzi bw’Imana mu 2024 kandi bizeye ko uburinzi buzabomaho no mu 2025.

Bavuga ko gutangira umwaka biyaturiraho ibyiza ku buzima bwabo birangira bibabayeho ariko kuko ubwabo batabyishoboza, ari yo mpamvu biragiza Imana.

Ishimwe Nise Aurore ati: “Iyo wamaze gusobanukirwa ko Imana ari yo mugenga wa byose uhitamo kuyigira iya mbere kuko uba uzi neza ko ikubeshejeho.”

Yongeyeho ko kuba agihumeka ubwabyo ari igitangaza cyo gutuma ashima mu gihe hari inshuti ze zavuye mu mubiri.

Nubwo aba bavuga ibyo ariko bamwe mu bawusoreje KCC bavuga ko 2024 itabagendekeye nkuko babyifuzaga ariko bizeye impinduka mu 2025.

Cyubahiro Avi, avuga ko umwaka wa 2024 utamubereye mwiza kuko yapfushije umuvandimwe kandi akaba atarabashije kugera ku ntego, kuko yari yariyemeje ko uzarangira afite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga.

Ati: “Sinavuga ko 2024 yari nziza kuko ni wo mwaka napfushijemo umuvandimwe ndetse n’udufaranga twanjye ndadushora nzi ko nzabona uruhushya rwo gutwara imodoka ariko biranga. Gusa nizeye ko 2025 harimo ibisubizo byanjye.”

Mutsinzi Peter na we avuga ko 2024 ari umwaka wamubereye mwiza kuko ari bwo yarangije amashuri yisumbuye kandi akanatsinda neza ibizamini bya Leta, akaba yizeye ko agiye kwiga Kaminuza mu 2025.

Igiraneza Gentille wasoreje umwaka kuri KCC na we yavuze ko 2024 yamugendekeye neza kuko yabonyemo akazi kandi yari amaze imyaka hafi itatu ari umushomeri.

Yagize ati: “Kuba nsoje umwaka mfite akazi ni amashimwe akomeye, kandi 2024 nayibonyemo amahirwe ntaboneye mu yindi myaka kuko nyisoje mfite akazi ntakiri mu bushomeri.”

Ibishashi bisoza umwaka byarashwe hafi iminota 30 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali harimo; Kigali Convention Centre, Imbuga ya City Walk mu Mujyi hagati, Canal Olympia Rebero mu Karere ka Kicukiro, no mu mujyi rwagati kuri Serena Hotel.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukuboza 31, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
pHqghUme says:
Mutarama 3, 2025 at 9:24 am

1

pHqghUme says:
Mutarama 3, 2025 at 9:25 am

1

pHqghUme says:
Mutarama 3, 2025 at 9:26 am

1

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE