Mu 2025 nta muntu uzongera kwinjiza amacupa ya pulasitiki muri BNR

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukuboza 31, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yatangaje ko guhera ku itariki ya 1 Mutarama 2025, nta muntu uzongera kwemererwa kwinjiza amacupa ya pulasitiki mu nyubako zayo.

BNR itangaje ibi mu gihe u Rwanda ari kimwe mu bihugu biyoboye Ihuriro Mpuzamahanga rigamije kurandura burundu ihumana ry’ibidukikije riterwa n’imyanda ya Pulasitiki.

Ubuyobozi bwa BNR buhamya ko biri mu ngamba zayo zo kwiyemeza gutanga umusanzu mu kubaka ibiramba hagamijwe kubungabunga ibidukikije.

Ibikoresho bya pulasitiki biri mu byangiza ibidukikije kandi bikagira ingaruka no ku buzima bwa muntu aho mu bikoresho bya pulasitiki habamo utuntu bita ‘micro plastics’ tujya mu maraso kandi ku mubyeyi wonsa umwana ashobora konka twa dupalasitiki duto duto.

Zishobora no kwivanga n’ibiribwa n’ibinyobwa bigatera indwara zirimo kanseri, ingaruka ku buzima bw’imyororokere, umubyibuho ukabije, kubuza ingingo zimwe z’umubiri gukora, kudindiza umuntu mu mikurire, indwara z’ubuhumekero n’ibindi.

Ibigo bitandukanye mu Rwanda byafashe ingamba zo guca ibikoresho bya pulasitiki birimo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amasoko ya Leta, RPPA.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2024 cyagaragaje ko ibikoresho byangiza ibidukikije bikoreshwa mu biro bya Leta birimo amacupa ya pulasitike n’ibindi bigiye gucibwa mu biro bya Leta kuko bagiye kujya babyibandaho mu gutanga amasoko ya Leta.

Ubuyobozi bwa RPPA bwatangaje ko amacupa ya pulasitiki akoreshwa mu biro bya Leta agomba gucika.

Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse yagaragaje ko mu biro bya Leta hagomba kubamo amacupa abungabunga ibidukikije.

Ati: “Ikintu tugomba kwibandaho ni ukuvana mu biro bya Leta amacupa ya pulasitiki y’amazi, tukazana abungabunga ibidukukije.”

Yongeyeho ko nyuma y’igihe usanga ayo macupa arundanyije nyuma agahinduka ibishingwe bikangiza ibidukikije.

Imibare ya 2024 igaragaza ko buri mwaka ku Isi hatunganywa toni miliyoni 413.8 za pulasitiki kandi ingano nini yijyira  mu mazi magari cyangwa mu bimpoteri.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukuboza 31, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE