Muhanga: Kwizihiza iminsi mikuru ntibivuze gusesagura

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukuboza 31, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Bamwe mu batuye umujyi wa Muhanga bavuga ko n’ubwo bagomba kwishimira ko basoje umwaka basabana n’imiryango yabo hamwe n’inshuti zabo, bitavuze ko bagomba gusesagura kandi ubuzima butarangirira mu gusoza umwaka.

Murebwayire Josephine ni umwe mu batuye umujyi wa Muhanga, Avuga ko n’ubwo nta cyamubuza kwishimana n’inshuti ze hamwe n’umuryango we ari ko atazasesagura.

Ati: “Umwaka wose uba ari munini kandi umuntu yarahuriyemo na byinshi. Rero Jyewe ngomba gusoza umwaka nsangira n’umuryango wanjye hamwe n’inshuti, gusa ngomba kubikora ntasesagura kuko mu cyumweru gitaha abanyeshuri bazajya kwiga.”

Mukiza Pascal, umubyeyi  utuye mu mujyi wa Muhanga, avuga ko n’ubwo ari gushaka ubushobozi bwo kwishimana n’umuryango ko arangije umwaka, afite umugambi wo kudasesagura.

Ati: “Umva nkubwire iminsi 360 ni myinshi umuntu aba amaze kandi akora. Ubu rero ndi kwegeranya ubushobozi kugira ngo nsangire n’abavandimwe n’umuryango wanjye. Gusa ngomba gukoresha ubushobozi nzigamira umwaka utaha cyane cyane abanyeshuri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko abishima bakwiye kwishima ko barangije umwaka ariko badasesagura kuko nyuma ubuzima burakomeza.

Ati: “Mbere na mbere ndifuriza abatuye Akarere ka Muhanga umwaka mushya. Rero ikindi navuga, ni byo nibishime ariko babikore badasesagura kuko hari abanyeshuri babategereje benda gusubira ku mashuri, kandi abo banyeshuri bazakenera amafaranga y’ishuri n’ibindi bikoresho by’ishuri.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko abantu bakwiye kwirinda, ibikorwa byakurura urugomo, nk’ubusinzi ndetse bagakoresha umutungo bamaze kumvikanaho n’imiryango yabo, hato nyuma y’iminsi mikuru isoza uyu mwaka wa 2024, itazasiga havutse amakimbirane cyangwa n’ibindi bibazo mu miryango.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukuboza 31, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE