Rusizi: Izuba ryacanye amezi 6 ribarishije iminsi mikuru nabi

Bamwe mu baturage b’Imirenge ya Gihundwe na Gashonga mu Karere ka Rusizi, bavuga ko igihe nk’iki cy’iminsi mikuru isoza umwaka babaga bejeje imyaka itandukanye, none kubera izuba ntibareza.
Imwe muri iyo myaka ni ibishyimbo, ibigori n’indi, iyo ikirere cyabaga cyiza byabafashaga kurya iminsi mikuru neza, ariko ubu izuba ryacanye kuva hagati mu kwezi kwa 5 kugeza hagati mu kwa 10, bahinga batinze, Noheli n’Ubunani bigeze batareza, nta kintu bafite.
Mu gushaka kumenya uko abahinzi muri iyi Mirenge yombi basoje umwaka bakanatangira undi, Imvaho Nshya yabasanze mu mirima, bamwe babagara ibigori bavuga ko uretse no kutera, bimwe byagwingiye kubera ko byatewe bitinze, n’aho imvura igwiriye ikagwa nabi ikabyonona bikiri bito.
Mukankundiye Berthilde w’imyaka 73 Imvaho Nshya yasanze abagara imyumbati mu gishanga cya Cyunyu mu Murenge wa Gihundwe, yavuze ko aho yahinze ibishyimbo n’ibigori mu wundi murima bitarera, nibinera bitazera neza kuko izuba ryacanye amezi menshi.

Ati: “Nabuze uko ngira nza kwibagarira utu twumbati kuko ibishyimbo n’ibigori byagombye kuba byeze ubu byayoberanye kubera uruzuba. Mu myaka yashize imvura yagenzaga make mu ntangiriro z’ukwa 6, mu kwa 8 ikongera kugwa, mu ntangiriro z’ukwa 9 tugatera imbuto, mu isekera ry’ukwa 8. Izuba ryatangiye gucana mu mpera z’ukwa 5 rigera hafi mu kwa 11, ibyo twateye bizera nibura mu mpera z’ukwa 2 umwaka utaha.’’
Hamuri Samson na we Imvaho Nshya yasanze abagara ibigori avuga ko byagwingiye, ko nta cyizere afite cyo kugira icyo arya ku bunani kuko ameze nk’utashye amara masa.
Ati: “Izuba ryinshi n’ubutaka bubi bw’iki gishanga biducyuje umunyu muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani. Bamwe ntitwizeye gusarura kuko imyaka yagwingiye cyane, imwe ihinduka umuhondo, ayo twayitanzeho duhinga ntayo tuzakuramo.”

Avuga ko hakwiye ingamba zo gutunganya ibishanga bidatunganye kuko amazi yabyo adafasha kuhira kubera ko ari hasi cyane, kuyatereza imusozi bigorana, hakwiye imashini zifasha kuyazamura, hakanarebwa niba ubutaka bw’igishanga cya Cyunyu butarimo ubusharire,hagashyirwamo ishwagara,n’ibihinzwe bikazamuka neza bikera.
Iyakaremye Valens uhinga imusozi mu Kagari ka Gatsiro, Umurenge wa Gihundwe, avuga ko yatishije umurima awizeyemo ibishyimbo byiza by’imishingiriro, hamwe n’imbaraga yawukoreshejemo, bigera mu mafaranga 150 000 ariko kuko byahuye n’ibibazo by’izuba n’imvura yaguye nabi irimo umuyaga mwinshi, ikanabanza kugwa yanga, hagwa udutonyanga, Noheli n’ubunani bisanze imyaka ye ntaho iragera.
Ati: “Twagize ibihe bibi cyane, izuba rirava cyane, imusozi harumagara. Akavura ka mbere kaguye kasanze imisozi yarakakaye ntikagira icyo kamara, bituma dutera mu kwa 11. Ubu ni bwo imishingiriro ya mbere ikijyaho uduteja. Ibidashingiriye byo n’ururabo rwatangiye guhunguka kubera imvura igwana umuyaga mwinshi. Nta kintu dufite pe! Nta n’icyo dutegereje munsi y’ukwezi kwa 2.”

Mukandahunga Alvéra Imvaho Nshya yasanze mu murima w’ibishyimbo mu Mudugudu wa Gahinga, Akagari ka Buhokoro, umurenge wa Gashonga, yavuze ko afite abana 3 atazi icyo azabaha ku Bunani.
Ati: “Reba ibishyimbo byanjye uko bimeze kandi ni imishingiriro, nta n’uduteja tugaragara turajyaho kandi iki gihe twabaga duhura ibishyimbo. Reba ibigori byaheze hasi kandi twabaga twotsa, abana bameze neza, batajya guhagarara mu ngo z’abaturanyi ngo babahe icyo barya. Ngize amahirwe nibura mu kwa 3 ni ho naba nejeje. Turiye iminsi mikuru nabi pe, nta kiri mu nzu rwose.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo, Habimana Alfred, avuga ko koko izuba ryacanye amezi 6 yose ryatumye iyi minsi mikuru igera ahenshi ntacyo bejeje,uretse imirenge y’ikibaya cya Bugarama itangiye kweza ubu.
Ati: “Ni ikibazo kitari mu Karere kacu gusa, kiri n’ahandi kuko igihugu cyose imvura yatinze kugwa birazwi. Byagombaga rero kugira ingaruka ku buhinzi muri rusange. Mu karere kacu Imirenge ya Gikundamvura, Bugarama n’indi y’ikibaya cya Bugarama ni yo ubona nk’ibishyimbo n’ibigori bitangiye kwera, indi kiracyari ikibazo ariko ntitwavuga ko akarere kacu karimo inzara ngo ni uko ahenshi batareza.’’
Yarakomeje ati: “Ibihe nk’ibi bigomba kutwigisha. Tugakangurira abaturage bacu kujya bahunika imyaka yeze, bagateganyiriza ibihe bindi, izuba ryacana igihe kirekire nk’uko byagenze ubu,bakaba bafite imyaka bahunitse, ntibibe ikibazo. Turizera ko mu mpera za Mutarama ahenshi bizaba byeze.’’
Ibyo kuhira cyane cyane mu bishanga no kubitunganya, avuga ko na byo bizarebwaho kuko hari ingamba zo kwihaza mu biribwa, zitagenda neza ahahingwa hose hadatunganyijwe.


