Musanze: Babangamiwe n’amakamyo atagira parikingi mu mujyi no mu nkengero zawo

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zabo, bavuga ko babangamirwa n’amakamyo atagira parikingi, ahubwo akaza guparika aho abonye hose imbere y’amaduka n’inyubako zabo, ibintu bibangamira, bagasaba inzego bireba gushakira igisubizo iki kibazo.
Amakamyo kubera kutagira aho ahagarara mu mujyi wa Musanze, usanga ahagarara aho abonye hose nko ku nkengero z’imihanda, mu mbuga z’abaturage ibi bintu ngo bikurura amakimbirane.
Shingiro Jean de Dieu wo mu Murenge wa Muhoza ahazwi nka Kalisimbi, avuga ko amakamyo n’izindi modoka kubera kubura aho zihagarara haba ku manywa na nijoro ziba zateje akajagari
Yagize ati: “Uretse no kuba hano kuri Kalisimbi, uhasanga amakamyo ni mu mujyi wa Musanze haparitse amakamyo menshi usanga ari ibintu by’akajagari, haba ku maduka yacu usanga bitubuza kwakira abakiliya bacu, rimwe na rimwe za mayibobo zikihisha inyuma y’ibi bikamyo zikajya zihubuza ibintu byacu, twifuza ko ubuyobozi bwareba uburyo haboneka ahantu hitaruye hagashyirwa parikingi, ibi bintu bizakemura amakimbirane y’abashoferi n’abaturage.”
Mukamaliza Aline we avuga ko afite impungenge ko akajagari ka kaparikingi z’amakamyo ahabonetse hose byateza impanuka n’izindi ngorane zinyuranye.
Yagize ati: “ Urebye ahantu ibi bikamyo biparika ubona ko biteje akajagari n’impungenge, hari igihe twibaza habaye nk’impanuka y’inkongi hakwangirika byinshi kuko kiba gipakiye kinuzuye esanse, noneho iziba ziparitse ku ma sitasiyo byo ni ikibazo gikomeye, bajye bazijyana ahitaruye umujyi kuko byateza impanuka rwose, ikindi kibabaje ni umushoramari uza agashinga parikingi imbere y’inzu yawe atanakwishyura kandi yabangamiye ubushabitsi bwawe”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, nabwo bushimangira ko ko kuba nta parikingi igaragara Akarere kagira yihariye ngo kuko amakamyo kuba aparika mu kajagari, aho babonye hose byateza ingorane bwatangaje ko bugiye gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’akajagari k’amakamyo aparika aho abonye mu mujyi no mu nkengero zawo, bigateza ambuteyaje n’impungenge z’impanuka bishobora guteza.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga ko mu buryo bwo gukemura ikibazo cya parikingi z’imodoka, bakanguriye abikorera kujya bubaka amazu afite za parikingi, naho ibijyanye n’aho amakamyo aparika ngo parikingi yazo izashyirwa hafi yo ku Kimonyi n’ahegereye icyanya cy’inganda
Yagize ati: “Ntawari uzi ko Musanze ishobora kugira ambuteyaje gutya, ibi ni ibimenyetso by’iterambere, kuri ubu turimo gutanga inama ko abantu bakwiye kubaka banasiga umwanya wa parikingi y’imidoka zisanzwe, turimo kuganira n’umushoramari washakaga kubaka parikingi y’amakamyo hariya hafi yo ku Kimonyi, ariko turifuza no kuyishyira hirya gato hafi y’icyanya cy’inganda izindi nazo akaba ariho zizajya ziparika.”
Mu zindi ngamba zashyizweho mu gukemura burundu akajagari kari mu kubura aho imodoka ziparika, harimo no gukangurira abikorera kujya bazamura inyubako z’ubucuruzi ariko nibura bakanasiga umwanya uhagije wo guparikamo imodoka nto mu gukemura ikibazo cy’akajagari kakiri mu kubura aho imodoka ziparika.
