Minisitiri Nduhungirehe yemeje ko izitabira igitaramo cya Bruce Melodie

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 17, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Nduhungirehe yemeje ko azitabira igitaramo cyo gusogongera Album Nshya y’umuhanzi Bruce Melodie yise “ Colorful Generation”.

Mu butumwa bwe yatambukije ku rukuta rwe rwa X ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza, Minisitiri Amb. Nduhungirehe yabajije abamukurikira niba bazitabira igitaramo cya Bruce Melodie cyo kumvisha abakunzi be alubumu ye nshya.

Ati: “Muzitabira igitaramo cyo kumvishirizamo Alubumu nshya ya Bruce Melodie ku wa Gatandatu. Jyewe nzitabira”

Abari kugura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo mbere y’umunsi nyiri zina, bari kuyagura ibihumbi 20 Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 40Frw mu myanya y’icyubahiro.

Abazayagurira ku muryango bo bazaba bayigura ibihumbi 30Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 50Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 100Frw ku myanya yihariye.

İki gitaramo cyo kumvishirizamo alubumu nshya ya Bruce Melodie “Colorful Generation” giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024 Kuri Kigali Universe.

Iyi Alubumu nshya Bruce Melodie yari yayirarikiye abakunzi be muri uyu mwaka wa 2024 icyakora bitunguranye yemeje ko izasohoka umwaka utaha wa 2025.

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 17, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE