Muhanga: Ababyeyi basobanukiwe kwita ku buzima bw’abana ntibakirwaza bwaki

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukuboza 17, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Muhanga bagaragaza ko kutagira ubumenyi buhagije byatumaga barwaza bwaki, ariko ko bamaze gusobanukirwa ko bafite inshingano y’imirire y’abana batagomba kubaharira abakozi.

Umwe muri abo babyeyi utuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagali ka Gifumba, avuga ko ubuyobozi butaramwigisha ngo bumwibutse ko kwita ku buzima bw’abana bato ari inshingano, yamusigiraga umukozi akumva ko bihagije.

Ati: “Jyewe ubuyobozi butaratuganiriza ngo budusobanurire ko kwita ku bana bato ari inshingano, jyewe namusigiraga umukozi wo mu rugo nkumva ko bihagije ku buryo hari n’igihe narwaje bwaki kubera kutita ku mibereho ye nyamara ntari mbuze ibimutunga.”

Mugenzi we na we ufite umwana w’imyaka ibiri n’igice utuye mu Kagali ka Gahogo, avuga ko iyo ubuyobozi butabakangurira ko ubuzima bw’abana babo bubareba atari kumenya ko yarwaje bwaki.

Ati: “Jyewe kubera kutita ku buzima bw’umwana wanjye mukuru kuri uyu mfite, byatumye arwara hanyuma ngiye kwa muganga bambwira ko ari ikibazo cy’imirire mibi, ku buryo byambabaje kubera ko nibazaga icyatumye ndwaza bwaki kandi ntabuze ibiribwa biranyobera ariko maze kwigishwa n’ubuyobozi nsanga ubuzima bw’umwana wanjye nari narabuhariye umukozi wo mu rugo kubera ko nabyukaga ngenda nkaza ku mugoroba sindebe indyo yariye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko koko ababyeyi bakwiye kwita ku buzima bw’abana, ndetse abatwite bakibuka ko ari inshingano zabo zo kujya kwa muganga kwipimisha inda.
Ati: “Icyo mvuga ni uko ababyeyi bakwiye kwita ku bana cyane cyane bakabonsa mu gihe cy’iminsi igihumbi, ubundi bakarwanya imirire mibi babitaho uko bikwiye ndetse bakitabira ingo mbonezamikurire z’abana bato, bakabaha ifu ya Shisha kibondo.”

Akomeza avuga ko n’ababyeyi batwite bakwiye kujya bipimisha inda kugira ngo bakurikiranwe ndetse n’umwana uri mu nda akurikiranwe n’abaganga, kandi bakitabira kuboneza urubyaro, ndetse akaba asaba abaturage b’Akarere ka Muhanga muri rusange kwisuzumisha indwara zitandura ku bagabo bafite imyaka 40 kuzamura n’abagore bafite imyaka 35 kuzamura mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bw’umuryango.

Mu mwaka wa 2022-2023, Akarere ka Muhanga igwingira ryari kuri 19% noneho nyuma yo gukomeza gukangurira ababyeyi kwita ku bana umwaka wa 2023-2024 ubu kari kuri 12.5%

Muri icyo gihe kandi mu kwezi iyo inzego z’ubuzima zafataga ibipimo, mu kwezi babonaga abana bari mu mirire mibi mu ibara ry’umuhondo 80 none ubu ni 26 kuko bamaze gusobanukirwa uruhare n’inshingano bafite ku bana babo.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukuboza 17, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE