Ben yahishuye ibituma abakinnyi basezera muri filimi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 16, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Umukinnyi wa filimi uri mu bakunzwe mu Rwanda Rurangirwa Ben uzwi nka Ben, avuga ko kutubaha umwanya abakinnyi batanga kugira ngo filimi ikinwe ari byo bibatera gusezera bakavamo itarangiye.

Uwo mukinnyi uherutse gusezera mu mushinga wa filimi yakinagamo nk’umukinnyi w’imena, avuga ko ikibazo cy’abakinnyi gusezera muri filimi runaka biyica kandi bikanatera umwuka mubi mu itsinda ry’abayikinaga.

Mu kiganiro Ben yagiranye na Imvaho Nshya, yatangaje ko byica filimi bigatuma abayikurikiranaga babihirwa.

Yagize ati: “Yego ni bibi kandi byica sinema kubera ko hagenda hazamo amakimbirane hagati y’abakinnyi n’abanditsi ba filimi n’abazireba bakabihirwa.

Uburyo byakemurwamo icya mbere hagomba kuba hari amasezerano yanditse, buriya muri sinema ni hake cyane abakinnyi bahabwa amasezerano yanditse.”

Akomeza agira ati: “Igikenewe ni uko abakinnyi bahabwa amasezerano yanditse byaba ngombwa hakajyaho n’umukono wa noteri, ayo masezerano avuga ngo tugiye gukorana umushinga (Project), uzamara igihe runaka, uzagenda utya, inshingano zawe ni izi, izanjye ni izi, inyungu zawe n’izi izanjye ni izi.”

Ben avuga ko akenshi abakinnyi bibagora kwihanganira igisa n’agasuzuguro bagaragarizwa na bamwe mu banditsi ba filimi (Producers).

Ati: “Byatinze cyane youtube ihemba nibura mu matariki 23 buri kwezi, ariko hari umuntu uhita akubwira ngo utegereze 15 z’ukwezi gutaha kandi yarabonye amafaranga twakoreye, byarangira ukumva murimo kuganira akavuga ngo ushaka kugenda azagende, nta muntu kampara muri filimi zanjye.”

Nubwo ari uko bimeze ariko, Ben avuga ko hari byinshi amazemo iminsi harimo n’umuryango utari uwa Leta arimo gutegura gushinga afatanyije n’abandi bafatanyabikorwa, mu byo uzaba ugamije hakazaba harimo gukemura amakimbirane hagati y’abahanzi, akaba yizeye ko muri 2025 sinema izaba nziza cyane kurushaho.

Ben yakinnye muri filimi zirimo Impeta, My heart n’izindi, akaba kandi arimo gutegura izindi eshatu ze ku giti cye ahamya ko zizarangwa n’impinduka n’udushya twinshi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 16, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE