Intandaro y’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 16, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Bimwe mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe mu Mujyi wa Kigali bigaragaza ko 80% by’abo byakiriye mu mezi 9 ashize bari urubyiruko, ibyo bibazo babitewe n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibindi biyobyabwenge.

Ibitaro byakiriye urubyiruko rufite ibibazo byo mu mutwe, bitangaza ko urubyiruko rwavuze ko ibibazo rugira bikomoka k ukumva rudatuje, rudatekanye ndetse rutanyuzwe n’ubuzima rurimo.

Kigali Referral Mental Health Center, ibitaro biherereye i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, 80% by’abagaragayeho ibibazo byo mu mutwe bitewe n’ibiyobyabwenge mu mezi 9 ashize, bari urubyiruko.

Dr Ndacyayisenga Dynamo, Umuyobozi w’ibi bitaro, avuga ko yateze amatwi abishora mu biyobyabwenge akumva impamvu batanga.

Agira ati: “Muri ino minsi impamvu zisanzwe zizwi abantu bavuga; ni ikigare, amateka, ibikomere n’ibindi.

Abo twakira bakubwira ko akenshi biterwa no kudatuza, kumva adatuje, adafite umutekano, akumva afite agahinda gakabije, akumva ntanyuzwe n’ubuzima arimo, akumva afite umubabaro.

Akenshi iyo agiye kwivura, ashaka ibisubizo abyishakiye akaba ashobora kujya gukoresha inzoga n’ibiyobyabwenge.”

Ikibazo gikomeye kandi kigoye kigomba kwitabwaho muri ino minsi, ngo harimo ikibazo kijyanye n’amakimbirane yo mu muryango.

Benshi mu bakirwa n’ibitaro by’indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera, ni urubyiruko.

Imibare itangazwa n’ibi bitaro, igaragaza ko nko kuva muri Nyakanga 2022 kugeza muri Kamena 2023, abantu 663 bari bafite ibibazo byo mu mutwe bishingiye ku gukoresha inzoga, urumogi n’ibindi biyobyabwenge batari barengeje imyaka 19, naho abari hagati y’imyaka 20-39 bari 1 579.

Ibyitwa ibigare ndetse n’igitutu cy’urungano ngo ni bimwe mu bituma hari bamwe mu rubyiruko bishora mu businzi n’ibindi biyobyabwenge.

Muhire Leon Pierre, umwe mu rubyiruko, avuga ati: “Hari icyo kigare duhura nacyo ejo wabona mugenzi wawe arimo kunywa ikintu ukumva nawe ugize ubushake bwo kukinywa.

Hari abandi babyitwaza ngo ni ubusitari cyangwa se ngo ni bwo buzima bugezweho.”

Baho Ntaganira Winny agira na we agira ati: “Kugira ibigare bibi kandi ugashaka yuko niba ufite inshuti wenda zikakubwira ngo twe turasohotse ukumva kuzikatira (kubahakanira) ntibiribuvemo, nunabakatira ubutaha ntibazakubwira, bazakwicaho, uzaba ubuze inshuti.

Harimo no kumva yuko niba utanywa ntabwo ushabutse (cool).”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yahamirije RBA ko ubusinzi mu rubyiruko bukomeje kwiyongera kuko mu mibare y’abo bafata batwaye ibinyabiziga basinze, abenshi ari abakiri bato.

Ati: “Mu minsi 10 ishize umubare w’abantu twafashe muri rusange batwaye ibinyabiziga basinze ni 99 muri 63 ni abari muri icyo cyiciro twakwita ko ari ari urubyiruko.”

Polisi y’u Rwanda isaba urubyiruko kwimenya no kwicara bagatekereza ibibafitiye umumaro mu buzima bwabo.  

Abacuruzi bacuruza inzoga; haba mu tubari, mu maresitora kumva ko batagomba kugaburira inzoga abakiriya babo nkaho badashaka ko bazagaruka ejo kugira ngo bongere babagurire.

Mugabowishema Elie, umubyeyi ukuze, avuga ko atewe impungenge ku bayobozi n’umuryango w’ahazaza bitewe n’uko abona bamwe mu rubyiruko basinda bikabije kandi ari bo Rwanda rw’ejo.

Yagize ati: “[…] icyo gihe nkahita ndebe ejo nkahashaka nkahabura, icyo ngicyo nkumva ni ikintu giteye agahinda kuko ubundi ejo biterwa n’uyunguyu uhari uyu munsi kuko umwana azabyara azamurera kuriya.”

Umuyobozi ushinzwe guteza imbere urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Tetero Solange, avuga ko ikibazo cy’ubusinzi mu rubyiruko gihangayikishje.

Avuga ko hakomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ubusinzi, agasaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ahazaza harwo.

Ati: “Icya mbere ni ubukangurambaga abantu bakamenya ko kunywa inzoga no gukoresha ibiyobyabwenge atari byiza.

Icya kabiri ni ugushyiraho ingamba. Mugenda mubona ko hari ubwo Leta ishyiraho amasaha yo gutaha yo gufunga utubari kugira ngo abantu begukomeza kwiyangiza banywa inzoga cyane.

Inama ikomeye icya mbere bagomba kumenya ko inzoga n’ibiyobyabwenge ari bibi.

Ni bibi byangiza ubuzima, bikangiza imitekerereze, bikangiza imibereho ndetse bikanatuma utabasha kugera ku nzozi zawe nkuko ubyifuza.”

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi isaba urubyiruko kwitwararika mu byo rukora byose kuko ari rwo mbaraga z’igihugu, ko rukwiye kwishimisha ariko rutangije ubuzima bwarwo.

Ubushakashatsi bwerekanye ko abahungu n’abakobwa bafite imyaka 17 kumanura bashobora kunywa amacupa atatu yikurikiranya mu masaha atatu, abakobwa bafite imyaka 18 kuzamura bakanywa amacupa ane, naho urubyiruko muri rusange rufite imyaka 18 kuzamura bo banywa amacupa atanu.

Abahungu bafite imyaka 18 kuzamura nibo biganje mu banywa inzoga nyinshi, abangana na 9.2%.

Abantu banywa hagati y’amacupa atatu n’atandatu rimwe rya cl 33 mu cyumweru bafite ibyago biri hejuru, byo kurwara indwara zitandura .

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), ubushakashatsi cyakoze muri 2022 bugaragaza ko Abanyarwanda biyongeyeho ijanisha rya 6.8% mu myaka icyenda ishize, kuko abagera kuri 48.1% by’Abanyarwanda bose banywa inzoga.

Iyi mibare igaragaza ko abagore banywa inzoga mu Rwanda bari ku ijanisha rya 34% mu gihe abagabo bo ari 61.9%. Gusa nanone ubushakashatsi bugaragaza ko abanywa inzoga nyinshi bagasinda bagabanutseho 8% mu myaka icyenda ishize, bava kuri 23.5% bagera kuri 15.2%.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 16, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE