Musanze: Agasozi indatwa kahinduye imibereho y’abahinzi b’ibigori

Abahinzi b’ibigori mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze; bavuga ko guhuza ubutaka binyuze mu Gasozi indatwa byatumye bongera umusaruro ndetse bihindura imibereho yabo mu iterambere n’ubukungu buriyongera babona amafaranga.
Aba bahinzi bavuga ko batarahuza ubutaka nta mafaranga bakuraga mu bigori, ikindi abajura bakundaga kubyiba ndetse n’ubyejeje ntabibyaze umusaruro akaba yabyotsa bikiri bibisi byamara kuma ibyo agejeje mu rugo bakamwihera amafaranga ku giciro cyo hasi.
Nyiransengiyumva Speciose wo mu Kagari ka Mburabuturo, Umudugudu wa Musenyi yagize: “Guhuza ubutaka byatumye tumenya agaciro k’igihingwa cy’ikigori, twajyaga duhinga dutatanye bakabyiba, ntabwo twabonaga imbuto y’indobanure ndetse n’ifumbire ariko kuva aho duhurije ubutaka muri site ni iterambere gusa kuko ntabwo twabasha kubona abaguzi babyo none ubu badusanga hano baba barangura umurima wose.”
Nyiransengiyumva akomeza avuga ko batari bazi ko ubuhinzi bw’ibigori bwarihira umunyeshuri amafaranga y’ishuri kugeza muri kaminuza.
Yabize ati: “Uzi ko amafaranga y’ishuri nyakura mu buhinzi bw’ibigori, kuko namenye kubihinga kijyambere mfite ubutaka kuri site ya Mburabuturo hano bungana na kimwe cya kabiri cya hegitari nkuramo tone zanjye nziza 2, urumva rero kuko ubu n’igiciro ubu cyarazamutse ni ho nkura amafaranga y’ishuri, umwana wanjye mukuru agiye kurangiza kaminuza kandi yigenga nyakura mu buhinzi bw’ibigori”.
Sindiheba Deogratias we avuga ko kuri ubu ubuhinzi bw’ibigori bwahinduye isura butuma basirimuka
Yagize ati: “Ibigori kuri ubu ntiwavuga ngo uzabura kubaka inzu nziza uyikuye mu buhinzi bwabyo, none se nkanjye mu gihe cy’amezi ane mbiteye nsaruramo amafaranga atari munsi y’ibihumbi 900, ubwo harimo amabati angahe, ikindi ibigori byatanze akazi kuko haje inganda zitunganya akawunga; ndetse bituma tugira imirire myiza kuko gatuma dukunda ibigori, mbere twahungaga ibyo kotsa gusa ibindi tukabiha inkoko”.
Sindiheba akomeza ashimira imiyoborere myiza yatumye bahinga igihingwa kimwe kandi mu buryo bwa kijyambere ngo n’ubwo imyumvire yabo byabanje kugirana ngo bakore ubuhinzi nka buriya
Yagize ati: “Ubundi batubwira guhuza ubutaka ngo duhinge imbuto imwe hagamijwe guha agaciro icyo gihingwa tubanza kwinangira kuko twakundaga kwivangavangira imyaka nk’amateke, ibishyimbo, ibirayi, ibigori, ugasanga twabuze ibyo dusaruye ngo twishimre umusaruro, kuri ubu tumaze kumva akamaro k’agasozi indatwa, kandi bituma tubasha no gukumira ibisambo byatwibiraga ibigori.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien na we ashimangira ko guhuza ubutaka ari kimwe mu bituma ubuhinzi bubyazwa umusaruro ndetse n’inyongeramusaruro zikabageraho mu buryo bworoshye, akaba asaba abahinzi guhingira amasoko aho guhinga bagamije kurya gusa.
Yagize ati: “Ni byo koko guhuriza hamwe ubutaka ni imwe mu nkingi iganisha umuhinzi ku iterambere, kuko ibikenerwa byose kugira ngo ubuhinzi bwitabweho bigera ku bahinzi mu buryo bworoshye navuga nk’ifumbire n’ibindi, ubu buryo rero bwagaragaye ko buzamura abahinzi iyo bahuje ubutaka, ndabasaba ko bakora koko ubuhinzi bugamije iterambere, bahingire imiryango yabo ibibatunga ndetse basagurire isoko.”
Akomeza agira ati: “Abahinzi b’ibigori kuri ubu koko usanga barateye imbere biturutse kuri ubu buhinzi aho usanga n’inganda zitunganya akawunga muri Musanze zariyongereye, ndetse hari n’abawibwirira ko nyuma yo gusarura bakagurisha bagura imirima ndetse bakavugurura inzu zabo, abandi na bo bakorana n’ibigo by’imari kandi bakishyura bakoresheje umusaruro w’ibigori.”
Kugeza ubu ikilo cy’ibigori ku mwero mu Karere ka Musanze kigira amafaranga, ikigori kimwe ku bagiye kubyotsa kigira amafaranga 150, ibintu byatumye abahinzi babyo basigaye bakirigita ifaranga.
