Ibihumbi 20 byaba igishoro; inzira njyabukire  y’umugore mu mboni za Tidjara

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 16, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Tijara Kabendera wamenyekanye ku izina rya TK, mu itangazamakuru yakozemo imyaka irenga 20 kuri Radiyo na Televiziyo by’Igihugu, ubu ni umushoramari ufite byinshi abagore bagenzi be bamwigiraho. 

Mu buhamya bwe nk’umugore watangiye urugendo rwo kuba rwiyemezamirimo, yagaragaje ko nta gishoro kitazamura umuntu ufite ubushake kuko amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 ashobora kubera umuntu urufunguzo rw’iterambere. 

Ni ubuhamya bwumvikanaga cyane kera hakibaho gucururiza ku ikarito, ariko uyu munsi abantu benshi bumva ko kugira ngo utere imbere bisaba igishoro gihambaye. 

Mu kiganiro yahaye kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri Youtube, Madamu Tijara yavuze ibihabanye n’iyo myumvire ya benshi agira  ati: “Amafaranga ibihumbi 20 byaba igishoro cy’umukene.”

Avuga ko ahantu utuye muri karitsiye, abantu bose badakoresha gazi, bacana amakara, akanaba ari amahirwe ku bantu bakora ubucuruzi buciriritse.

Agira inama abagore badafite igishoro kinini, ko bashobora guhera ku 20 000 Frw kandi bagatera imbere. 

Ati: “Genda ujye ku modoka ivuye mu cyaro urangure umufuka umwe w’amakara, urangura 12 000 Frw twe tukawugura 14 000 Frw.

Ahantu uzaba wicaye mu rugo iwawe cyangwa se ahantu ukodesha, hari akantu wahengetsemo amakara kubera ko ni ho uba, ni ho utuye, ni bwo bushobozi ufite.”

Aya makara nacuruzwa mu tudobo, hazavamo inyungu y’undi mufuka kuko ngo umufuka umwe wunguka kabiri, utanungutse kabiri ariko wunguka 10 000 Frw.

Akomeza agira ati: “Amafaranga 8 000 wasigaranye genda kwa Viateur cyangwa kwa Murokore ugureyo ibilo bitatu by’ibishyimbo. Urabigura 4 500 Frw kuko ikilo ni 1 500 Frw, ntusigaranyeho 3 500 Frw? 

Noneho ya makara waranguye ntuyakoreho, wowe gura amakara ku ruhande ugende uteke bya bishyimbo, ubiteke bishye neza bihwane, ikiro kimwe cy’ibishyimbo cyunguka 6 000 Frw ukigurishije nka mituyu.”

Atanga urugero rw’uko abaseribateri benshi b’i Nyamirambo bose bagura mituyu ko ntawe uteka ibishyimbo.

Agura ibishyimbo bya 300 Frw akabikarangisha ubutunguru akabirisha umuceri, ubuzima bugakomeza.

Ati: “Ntabwo warenze mu rugo, kuko nujya kuharenga uratanga imisoro n’amahoro wishyure n’inzu y’abandi ariko bikorere iwawe mu nzu, muri ka kazu gatoya Imana yagutije.

Ha handi ukodeshe akazu ka 15 000 Frw igizayo umusambi usuke amakara hano, usohoke hanze ku irembo uteke bya bishyimbo, umuntu azaza akomange Mama Ke! ndashaka ibishyimbo bya 300 Frw. 

Bya bihumbi 20 000 nibitunguka ibindi 20 000 Frw, ungaye.” 

Tijara avuga ko bya bindi byungutse 20 000 Frw ushobora kubyuka saa kumi ujya Nyabugogo, ukarangura za mboga za make abishoboye bajya kugura zamaze kuba 3 000 Frw mu gihe ngo zaranguwe 500 cyangwa 1 500 Frw.

Ibyo umugore aranguye azabizane abitereke iruhande rwa ya makara, bityo uza kugura amakara ahasanga n’imbwija za 200 Frw na zo azitahane.

Akomeza agira ati: “Uzaza kugura ibishyimbo bya mituyu azahasanga urunyanya na rwo arutahane.”

Asaba abantu gukunda gukora bityo bakavana amaboko mu mufuka, bagakora kugira ngo bagire icyitwa icyabo bigengaho.

Ati: “Twegukoresha cyane imibiri yacu kuko irasaza, dukoreshe ubwenge bwacu n’amaboko yacu kuko ntabwo bisaza, ubwo ni bwo butumwa nkunda guha abana b’abakobwa.”

Tijara Kabendera agaragaza ko ku rundi ruhande hari benshi bashaka gutangira ubucuruzi bahereye ku bantu batangiye bafite uko bahagaze ndetse banafite ubucuruzi mu nzu z’ubucuruzi zikomeye n’ahandi. 

Yatangiye akazi ahembwa 40 000 Frw ku kwezi 

Tijara avuga ko amaze imyaka 25 akorera amafaranga, akaba yarahereye ku bihumbi 40 ari na ko agomba kwishyurira abana be amafaranga y’ishuri.

Icyakoze yari afite intego yo kuzareka akazi akajya kwikorera kandi ngo yabigezeho. 

Ati: “Natangiye akazi kuri Radiyo Rwanda nzi ko nzahamara imyaka 5 nkikorera biranga, nti noneho ni ba 10 nzikorera biranga kuko ayo nashakaga nari ntarayagezaho.

Icyakoze ni ba 15 nzikorera biranga sinahavuye mpakubise imyaka 20 naragiye mfite mu mutwe iy’itanu? Nawe ushobora kuvuga uti mu mwaka nzaba ngejeje aya ariko abenshi bacika intege vuba, urabona ntakiri kuvamo, abana, ibyo byose twabikoreraga dufite abana.

Nakoreye 40 000 Frw mfite abana nishyurira amafaranga y’ishuri.

Ahubwo ikibazo dufite ntabwo dushaka kubaho uko tureshya, nitubaho uko tureshya tuzabaho neza, nidushaka kwisumbukuruza tukabaho uko kanaka abaho, uzabaho nabi kuko urashaka kubako uko kanaka abaho kandi nta bushobozi ufite.” 

Agaragaza impungenge z’ikiragano (generation) kirimo kuzamuka kidakunda kubaho uko kireshya. 

Tidjara yavukiye muri Tanzaniya aho yaje kuza mu Rwanda arangije amashuri muri Rugambwa Secondary School ndetse yiga itangazamakuru muri East African Training Institute (yafatwaga nk’agashami ka Dar es Salaam). 

Muri 2002, Tijara Kabendera yatangiriye itangazamakuru muri Tanzaniya i Arusha kuri Radio 5, 2003 ni bwo yaje mu Rwanda atangira gukora kuri Radio Rwanda kuva ubwo kugeza 2021.  

Tidjara ni umubeyi w’abana 4. Ni umwana wa Kabendera Shinani na we wamenyekanye kuri Radiyo Rwanda, Ijwi rya Amerika na BBC.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 16, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE