Dufite byinshi byo gukora mu Rwanda -Steve Harve

Umunyarwenya, umukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi w’ibiganiro kuri Televiziyo zo muri Amerika Steve Harvey, yatangaje ko arimo gutekereza ku buryo yashora imari mu Rwanda.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na RBA, Harvey yatangaje ko kuba Abanyarwanda bararenze amateka yabo bakaba bariyubatse ari ishusho isobanurira buri wese abo bari bo.
Yagize ati: “Kuba mwarabashije kurenga ibi, ni ikimenyetso cy’abo muri bo uyu munsi. Ni ikimenyetso cy’ubuyobozi bwiza mufite. Mbabwije ukuri muri abantu bihariye, ahubwo abandi bajye baza kubigiraho, bamenye igosobanuro cy’ubugwaneza, kubabarira n’urukundo.”
Akomeza avuga ko mu Rwanda ari ahantu heza ho gushora imari.
Ati: “Dufite byinshi byo gukora mu Rwanda, ni ahantu hihariye ntekereza ko twakorera ibikorwa by’ubucuruzi. Ni byo turimo n’ikipe yanjye hano, ngo tubyaze umusaruro amahirwe y’ishoramari ahari kuko bizafasha mu guhanga imirimo no kuyitanga.”
Steve Harve yongeyeho ko Afurika ifite amahirwe kuko umubare munini w’abaturage ari urubyiruko, bityo bakwiye kwitabwaho no gufashwa uko ejo hazaba heza kuko abakuru Atari bo bo kuhatekereza cyane ko urubyiruko rufite imbaraga, intekerezo zihuse ndetse n’ubushobozi bwo guhanga udushya.
Mu myaka ya 1980 ni bwo Harvey yinjiye mu gukora urwenya. Uyu mugabo, yaje guhabwa kuyobora ikiganiro ‘Show time at the Apollo’, nyuma atangiza ikindi yise ‘The Steve Harvey show’ cyatambukaga kuri televiziyo yitwa WB.
Kuri ubu Harvey akora ibiganiro birimo ‘Steve on watch’ n’icyitwa Judge Steve Harvey.