Ingwa zivungagurika zikanatumuka ziracyari ikibazo cyugarije ubuzima bwa mwarimu

Abarimu bagaragaza ko bimwe mu bibazo bikibangamiye harimo; n’ingwa bakoresha bandika ku bibaho zitumuka; izindi zikavungagurika zibagiraho ingaruka zirimo n’ibibazo by’ubuhumekero.
Ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024; abarimu bagaragaje ko ingwa bandikisha ziba zitujuje ubuziranenge kuko usanga uzikoresha zimutera kwitsamura, abandi zikabatera inkorora hadasigaye no guhindanywa nazo.
Bavuga ko izi ngwa zigira utuvungukira twinshi, zidafata ku kibaho kuko usanga zinyerera ari naho bahera basaba ko zasuzumanwa ubushishozi bagahabwa ingwa zujuje ubuziranenge.
Kavamahanga Abraham, umwarimu mu Karere ka Gakenke, avuga ko hari abagize ibibazo by’ubuhumekero ku kigo yigishaho kandi bagaragaza ko babiterwa n’izo ngwa bakoresha.
Yagize ati: “Abarimu benshi bahagiriye ikibazo kirimo gusarara kuko ni ingwa zivuvuka, zangiza ikibaho; hari igihe rwose abantu bafashwe n’inkorora kandi bakavuga ko ari izo ngwa zabiteye! Nk’abagera mu icumi kuzamura barwaye ibicurane ugasanga barijujutira izo ngwa.”
Gakwavu Ephrem na we agaragaza ko abarimu bikwiye guhabwa ingwa nziza kugira ngo ubuzima bwabo bubungabungwe kuko izo bakoresha ubu zifite utuvungukira twinshi.
Ati: “Ingwa zitangwa ziteye ikibazo kuko ziravunguka kandi si ingwa ifata ku kibaho uko ubyifuza, iyo uyadikishije ni ingwa isa nk’aho inyerera kandi ni ikibazo ku buryo kitarebweho byatugiraho ingaruka.”
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yijejeje ko igiye gukurikirana icyo kibazo cy’ingwa zitujuje ubuziranenge ikagikemura.
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, ubwo yagisubizaga yagaragaje ko umwaka ushize cyari cyagarutsweho, ariko nubwo adafite igisubizo cyako kanya agiye kugikurikirana.
Ati: “Ingwa zishobora guteza uburwayi icyo ndacyikurikiranira menye impamvu kitakemutse kuko kuba cyarabajijwe umwaka ushize ubu cyakabaye cyarakemutse.”
Si ubwa mbere ikibazo cy’ingwa cyavugwa mu bihangayikishije abarimu; kuko nubwo umwaka ushize cyagarutsweho no mu mwaka wa 2016, abarimu batakaga indwara z’ubuhumekero baterwaga no gukoresha ingwa zitujuje ubiziranenge.
