Bruce Melodie yakuriye inzira ku murima abamushondanisha na The Ben

Umuhanzi Bruce Melodie yakuriye inzira ku murima abamuteranya na The Ben, abasaba guhagarika kumugereranya n’abandi.
Hashize igihe kitari gito Bruce Melodie na The Ben bagereranywa ku mbuga nkoranyambaga ku buryo hari abantu batandukanye bakoze amatsinda hakaba igihe binateje umwuka mubi ndetse bigasa nkaho abo bahanzi bahanganye.
Ubwo yari abajijwe uko abifata iyo agonganishijwe na The Ben, Bruce yavuze ko bimubabaza.
Yagize ati: “Ndagira ngo ibi bintu mbishyireho umucyo, naje muri uru ruganda kugira ngo mpe abantu ibituma bidagadura, siniyumvisha ukuntu umuntu atangira akazi ke bugacya akisanga mu maboko atari aye kubera ko yavuze nabi umuntu runaka agaragaza ko anshyigikiye.”
Yongeraho ati: “Mumbabarire ikintu kijyanye n’amatiku no kungereranya n’abandi ndabasabye mubihagarika, nunabikora uzi ko ubinkoreye uzabyihorere, niba utekereza ko iyo usebeje umuntu cyangwa ukamwangiza uba umfashije ubihagarike rwose kuko iyo bukeye nkabona byakugizeho ingaruka ndababara rwose.”
Bruce Melodie avuga ko ahora ataramira abantu ariko atabona amahirwe yo kwicara ngo ataramirwe, akavuga ko aramutse atumiwe mu gitaramo cya The Ben yakwakira ubutumire kandi akabwitabira.
Ati: “Ben antumiye nakwitabira kuko ni umuhanzi mwiza kandi nanjye nkunda umuziki, igihe cyose ibitaramo bibaye numva nabyitabira cyane ko bimbaho gake, akenshi nsusurutsa abantu ariko njye ni gake bimbaho ko nicara ngo bantaramire.”
Biteganyijwe ko Bruce Melodie azataramira abakunzi b’umuziki we abasogongeza umuzingo we ku itariki 21 Ukuboza 2024.