Gucibwa inyuma si impamvu yantandukanya n’umugabo – Tiwa Savage

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Nigeria Tiwatope Omolara Savage umenyerewe mu muziki nka Tiwa Savage yatangaje ko gucibwa inyuma atari ibintu byamutandukanya n’umugabo.
Uyu muhanzikazi w’imyaka 44 y’amavuko, yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umwe akamubaza niba gucibwa inyuma ari yo mpamvu koko yihishe inyuma y’isenyuka ry’urugo rwe n’uwahoze ari umugabo we Tee Billz.
Mu gusubiza Tiwa Savage yagize ati: “Ntabwo kunsha inyuma ari cyo cyanteye gusiga umugabo kuko ntabwo ari ikibazo nyamukuru kuri njye, ahubwo ikibazo cyatuma nsiga umugabo nkagenda harimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kutita ku marangamutima yanjye hamwe no gukorana n’imyuka mibi.”
Ubwo Tiwa savage yatangazaga iby’uko atakiri kumwe n’umugabo we mu 2016, yavuze ko kimwe mu mpamvu ibiteye ari uko yari aherutse kugira ibyago inda ye ikavamo, hanyuma umugabo ntamwiteho, avuga ko yari arambiwe kubaho ababazwa mu mubano wabo.
Uyu muhanzikazi akunze kugaruka ku buryo aha agaciro amarangamutima ye, kuko no mu gushyingo yasubije imodoka nziza yari yahawe n’umugabo wifuzaga ko bakundana ku isabukuru ye, asobanura ko nubwo ari ubwa mbere yari yakiriye impano ihenze yayisubije kubera ko adakeneye ko impano ihenze isimbuzwa amarangamutima ye.
Aba bombi bashyingiranywe tariki 26 Mata 2014 batangaza ko batandukanye tariki 30 Mata 2016 nyuma y’imyaka ibiri bubakanye.
