François Bayrou yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 13, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya François Bayrou asimbuye Michel Barnier. 

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yashyizeho François Bayrou nk’Umuyobozi wa Guverinoma y’u Bufaransa, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezidansi (Élysée).

Minisitiri w’Intebe mushya asimbuye Michel Barnier, wahatiwe kwegura ku ya 5 Ukuboza 2024 nyuma y’amezi atatu kuri uwo mwanya, yamaganwe n’Inteko.

Perezida wa Repubulika y’u Bufaransa Emmanuel Macron yashyizeho François Bayrou nka Minisitiri w’Intebe anamusaba gushyiraho Guverinoma.

Bwana Bayrou azaba afite akazi katoroshye ko gushyiraho Guverinoma ishoboye guhangana n’ibibazo biri mu Nteko Ishinga Amategeko, aho abenshi mu Badepite ari abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse no kwemeza ingengo y’u Bufaransa yo mu 2025.

Uwo muyobozi ni we watoranyijwe mu bandi bafite amazina azwi bagarukwagaho cyane barimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Bernard Cazeneuve, Sébastien Lecornu, Catherine Vautrin, …..

Bayrou yanabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 1993 kugeza mu 1997, aba na Minisitiri w’Ubutabera mu 2017.

Yari umwe mu bantu ba hafi ba Emmanuel Macron kandi Bayrou yari umukandida mu matora yose ya Perezida kuva mu 2002, ariko bikaba bitaramuhiriye.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 13, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE