Gatsibo: Nyarubungo barashimira Leta ikomeje kubegereza serivisi z’ubuvuzi

Abaturage batuye mu Kagari ka Nyarubungo, mu Murenge wa Ngarama bavuga ko bishimira ibikorwa remezo Leta ikomeje kubagezaho birimo ivuriro ry’ibanze bubakiwe ubu bakaba batakivunwa no kujya gushaka serivisi z’ubuvuzi kure y’aho batuye.
Abo baturage bavuga ko kuba iri vuriro ry’ingoboka riri rwagati mu Mudugudu byatumye ntawushobora kugira ikibazo cyo kwivuza ngo abure abamwitaho. Iri vuriro kandi ngo ryatumye abatuye muri ako Kagari batagikora ingendo ndende bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Ngarama, ngo kuko bajyayo boherejweyo n’umuforomo ari uko ikibazo gikomeye.
Mukamabano Aniziya umubyeyi utwite wari waje kureba uko ubuzima bwe buhagaze, yatangarije Imvaho Nshya ko iryo vuriro ryabaye igisubizo mu buryo butandukanye.
Agira ati: “Turashimira Leta yaduhaye iri vuriro kuko igihe umuntu agize ikibazo cy’uburwayi atera intambwe nke yerekeza hano agafashwa. Ni ivuriro navuga ko riri mu rugo kuko umuturage muri uyu Mudugudu asohoka iwe yinjira mu ivuririro. “
Yongeyeho ati: “Navuga ko ibi ari ibyiza umuturage ubwe atashobora gusobanura, kuko ubusanzwe aha hari kure y’umujyi wa Ngarama urimo ikigo nderabuzima, ariko kuri ubu navuga ko ikintu icyo ari cyo cyose gikenerwa turi kukigezwaho. Umuhanda warakozwe, twubakirwa iri vuriro n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.”
Mukamabano akomeza agira ati: “Ni ukuri turishimira uko twitaweho n’ubuyobozi bwiza. Uretse kubakirwa ivuriro dufashwa no kugira ibindi bidufasha kwita ku buzima birimo gahunda ya Mituweli kwizigamira n’ibindi. Ibi rero binatuma umuntu abona umwanya wo gukora ibimuteza imbere kuko ntawuhera mu buririri kubera uburwayi.”
Murwanashyaka Eugene na we ashimangira ko uretse ubuvuzi bahabwa, ngo banagirwa inama ku bindi bigamije gusigasira ubuzima.
Ati: “Uretse kuvura uwarwaye, iri vuriro tuhafatira n’inama zigamije kwirinda indwara no gusigasira ubuzima. Harimo ibijyanye no kwita ku isuku, kuboneza urubyaro no gukangurirwa gukingiza abana tubyara.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko amavuriro nk’aya ari gukwizwa hirya no hino mu karere, aho afasha abaturage.
Yagize ati: “Iyi ni gahunda ya Leta yo kwegereza ubuvuzi abaturage, aho biri no mu myanzuro yagiye iva mu mwiherero w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu, ahemejwe ko nibuze buri Kagali kajya kagira ivuriro ry’ingoboka. Ubu rero turi kubigeraho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage, kuko usanga hari n’aho biyubakira amavuriro nk’aya ubuyobozi bukaza buje bazaniye ibikoresho n’abakozi.”
Uyu muyobozi asoza asaba abaturage kwitabira gukoresha ayo mavuriro bivuza ku gihe.