Abahinzi b’ibireti bifuza ko nyuma yo kwagura Pariki ubushakashatsi bwababonera ahandi byera

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 14, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Abahinzi b’ibireti bo mu Karere ka Musanze, mu Mirenge ya Kinigi, Nyange, Musanze, bavuga ko batazi aho bazerekeza ubuhinzi bw’ibireti bwari bubatunze mu gihe hazaba hamaze kwagurwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ngo kuko bakuragamo amafaranga abakenura.

Abo bahinzi b’ibireti bavuga ko kuba iyo Pariki mu minsi mike izaba imaze kwagurwa igatwara igice kinini bahingagamo ibirayi babisimburanya n’ibireti, batazi uko bazongera kubona umusaruro ukomoka ku bireti, bakaba bifuza inzego bireba zakwita kuri iki kibazo kugira ngo bakomeze kwiteza imbere

Umwe mu bahinzi b’ibireti Bakundukize Eliab avuga ko yifuza ko bazabashakira aho bahinga ibireti byabo yagize at: “Twishimiye ko Parike yacu izagurwa ariko kuri ubu nka twe twari tumenyereye ko igihingwa cy’ibireti tukibyaza umusaruro, ariko noneho aho tuzatuzwa ntituzabona uburyo bwo kugihinga, twifuza ko ubuyobozi bwadufasha gukomeza  kongera umusaruro w’ibireti kuko twasanze ari n’aho havamo imiti dutera mu mirima yacu yica udukoko”.

Mukankusi Regine we asanga kwagura Parike ari ukongera ibikorwa by’iterambere ariko ngo ntiyifuza ko ibireti bicika, agasaba inzego z’ubuyobozi gushaka ahandi mu ntara y’Amajyaruguru ibireti byashobora kwera

Yagize ati: “Buriya ibireti ni igihingwa ngengabukungu  byaratuzamuye cyane tekereza ko ikiro kuri ubu kigeze ku mafaranga 1500, noneho ubwo umuntu ufite ibiro bigera kuri 400 aba afite amafaranga angahe? Baduhaye ingurane ariko byaba byiza badutungiye agatoki ahandi mu gihugu hera ibireti twajya kugurayo imirima tugakomeza ubwo buhinzi”.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice nawe ashimangira ko ibireti bizana amafaranga ariko nanone kubera igikorwa cy’iterambere rusange bitatuma bakomeza guhinga ibireti hariya, gusa ngo bari kuganira n’impuguke kugira ngo barebe koko ahandi ubuhinzi bw’ibireti bwakwimukira mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yagize ati: “Ikibazo cy’ubuhinzi bw’ibireti twakiganiriyeho na SOPYRWA kuko buriya ibireti bihingwa hariya nabyo bitanga umusaruro, hario amadovize dukeneye nk’igihugu, hari ingamba zafashwe harimo gushaka ubundi buso bushya bwahiungwaho ibireti no gushaka izindi mbuto zishobora guhingwa ahandi nko mu Karere ka Burera, kugira ngo Pariki y’I9gihugu yagurwe, ariko ubwo buhinzi bw’ibireti n’ibirayi n’indi myaka bizakomeze kubyazwa umusaruro.”

Umusaruro w’ibireti ugenda wiyongera uko imyaka igenda yigira imbere kuko nko mu mwaka wa 2009 habonetse  toni 300 gusa, mu gihe mu mwaka wa 2023  hasaruwe  toni 1,567.

Kugeza ubu mu Rwanda, ibireti bihingwa ku buso bungana na hegitari 3,000 mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, ku bahinzi bagera ku bihumbi 37, bikaba byinjiza mu Rwanda buri mwaka Miliyari ebyiri na Miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uruganda rwa SOPYRWA ari narwo runganya ibireti rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 3,000 ku mwaka, aho kugeza ubu umusaruro ugemurwa muri urwo ruganda uri kuri 60%, by’ubushobozi bwarwo.

Ibireti byo mu Rwanda kugeza ubu bifite isoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Butaliyani.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 14, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE