Musanze: Abagana ikigo nderabuzima cya Kabere binubira serivisi bahabwa

Abagana n’abivuriza mu kigo nderabuzima cya Kabere bavuga ko badahabwa serivisi, uko bikwiye ngo bitewe n’ubuke bw’abakozi, ibintu bituma hari ubwo bamwe bakora ingendo bajya kwivuriza ku bindi bigo nderabuzima nka Kimonyi na Muhoza, bakaba basaba inzego bireba ko zakongera umubare w’abakozi.
Aba baturage muri rusange bavuga ko inyubako z’ikigo nderabuzima zavuguruwe ku rwego rw’inzu zigerekeranye, ariko imbogamizi ngo ni ukuba umuntu aza kwivuza akahagera saa moya z’igitondo akahava sa kumi z’umugoroba.
Tuyisenge Etienne yagize ati: “Ikigo nderabuzima cyari gifite inyubako zishaje, ariko ubu turimo kuzireba gutyo gusa kuko hari abakozi bake, hari ubwo rwose umuntu agera hano agashaka abamufasha agaheba, turahirirwa bukira, hari ubwo hari n’abarembera hano ntawavuga ko abahari badakora ariko birakenewe ko umubare w’abavura wiyongera.”
Nyiragukura Petronnille we avuga ko impamvu hari abarembera ku ivuriro rimwe na rimwe ngo hari ubwo umuforomo aba ari kwita ku bantu benshi bitewe no kuba akora imirimo ibiri inyuranye bigatuma abaje ku kigo nderabuzima bijujutira serivisei mbi bahabwa.
Yagize ati: “Hari ubwo umuforomo umwe aba ari ku kazi yakira abarwayi bashya bagomba gusuzumwa, akumva ngo hari ingobyi y’umugore uri ku nda ubwo ikaramu akaba ayirambitse ku meza agiye kwita kuri uwo mubyeyi, ugasanga n’undi wari ufite ikindi kibazo cy’ubuzima ararembye twifuza rero ko badufasha bakongera umubare w’abakozi hano kuko hano hari abaharembera ugasanga bibaviriyemo koherezwa mu bitaro bya Ruhengeri.”
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kabere, Janvière Mukarusine, na we ashimangira ko koko hari ikibazo cy’umubare muto w’abakozi

Yagize ati: “Dufite abakozi bake ugereranyije n’umubare w’abatugana, dufite abaforomo 7 n’ubyaza umwe, tukagira n’abandi batwunganira 9; turacyabura abaganga batatu kandi n’ubwo bakwiyongeraho nabwo wasanga badahagije kuko usanga umuganga umwe azenguruka muri serivisi zirenga eshatu, ibi bikamuviramo kwijujutirwa n’abagana iki kigo.”
Mukarusine akomeza avuga ko bahura n’ibibazo byinshi cyane mu gihe habonetse indembe ndetse n’abagore baba bari ku nda bagiye kubyara cyangwa se bafite ibibazo byo kuba batwite.
Yagize ati: ‟Niba hari abagore baje kwipimisha inda hakaba hari undi waje kubyara, wa muforomo arasiga abaje kwipimisha ajye kubyaza, kandi kubyaza ni ibintu bifata umwanya, ugasanga ba bandi baje kwipimisha inda barambiwe, iki kibazo ubuyobozi burakizi dutegereje inzego bireba ko bazaduha abandi bakozi.”
Icyo kigo nderabuzima giha serivisi abaturage babarirwa mu bihumbi 21 biganjemo abaturuka mu Mirenge itatu ari yo Umurenge wa Muko, uwa Nkotsi n’uwa Kimonyi, cyubatswe mu 1986 izo nyubako zivugururwa muri 2023, ahashyizwe ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu gutanga serivisi zitandukanye z’ubuvuzi.
Kuri iki kibazo Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga ko icyo yishimira ari uko iki kigo nderabuzima cyavuguruwe ibisigaye na byo ngo bikorerwa ubuvugizi.
Yagize ati: “Ni byo koko ikibazo cya mbere kijyanye n’inyubako ku kigo nderabuzima cyarakemutse, ubu hasigaye noneho ikibazo cy’umubare w’abakozi ukiri muto gusa, kubera ko ikibazo cyamaze kumenyekana icyo dukora ni ubuvugizi, ariko ntawabura gushimira imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame wiyemeje kugeza kuri buri muturage serivisi nziza.”
Ikigo cyakira abarwayi basaga 150 ku munsi, kikaba gitanga serivisi ku baturage bagera ku 20 986 bo mu Mirenge ya Nkotsi, Muko, na Kimonyi akaba ariho n’aho ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima cya Kabere ndetse n’abakigana basaba ko umubare w’abakozi wiyongera.
Serivisi zitangirwa kuri iki kigo harimo kwakira ababyeyi bagiye kubyara, ababyeyi baza kwipimisha inda, abaza kuboneza urubyaro, abafite indwara zitandura (nka Rubagimpande, diyabete, umuvuduko w’amaraso…), abafite uburwayi bwo mu mutwe n’ibindi.
