Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu igorwa no gusura amagororero

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 12, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, NCHR, itangaza ko igorwa no gusura amagororero inshuro imwe mu gihembwe kubera ikibazo cy’ubushobozi kuko gusura amagororero bitwara ingengo y’imari igera kuri miliyoni 15.

Kutagira ubushobozi, bituma ibikorwa byo kugenzura ibibazo biri mu magororero nk’ubucucike, abatabona uburenganzira ku butabera n’iyicarubozo bitagerwaho uko bikwiye.

Inshingano rusange za NCHR, ni uguteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu, bumwe mu bubasha ifite, ni ukugera aho ari ho hose hakekwa cyangwa havugwa ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, harimo n’ahafungiwe abantu kugira ngo ihakorere iperereza.

Ikiganiro kigufi Imvaho Nshya yagiranye na Umurungi Providence, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, agaragaza ko Komisiyo ifite ikibazo cy’ubushobozi butuma ishobora gukurikirana ibikorerwa mu magororero.

Agira ati: “Gusura amagororero rimwe mu gihembwe bitwara nka miliyoni 15.”

Umurungi avuga ko igenerwa ingengo y’imari y’amafaranga asaga miliyari.

Perezida wa Komisiyo avuga ko kubera ibibazo by’ubushobozi, hakorwa igenzura mu magororero rimwe mu mwaka, Komisiyo igasubirayo umwaka w’ingengo y’imari ugiye kurangira.

Ati: “Ntabwo itegeko cyangwa n’amasezerano agenga ibyo kurwanya iyicarubozo ntirivuga ngo mugeyo inshuro 5, bitewe n’ubushobozi no kuboneka, ni mwebwe muteganya igihe cyo kujyayo.

Icyifuzo cyacu ni uko twifuza ko twagombye kujyayo nibura buri gihembwe, tukajyayo tugasura amagororero yose, igihembwe gikurikiyeho tukareka imyanzuro igashyirwa mu bikorwa, tugasubirayo tujya kureba ko imyanzuro twatanze yashyizwe mu bikorwa.”

Icyakozra Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, ihamya ko ubushobozi (Capacity) bwo gukurikirana ibikorerwa mu magororero burahari ariko ko budahagije.

Umurungi, Perezida wa NCHR, agira ati: “Kuzenguruka igihugu cyose bisaba ubushobozi, ntabwo biragera ku rwego twe twifuza.”

Mu Rwanda habarurwa amagororero 14 harimo n’iryo ku Mulindi, kasho za Polisi zirenga 100, ibigo by’igororamuco (Transit Centers) 30, ibigo by’igororamuco by’igihe gito nka Iwawa bigeze kuri 4 nkuko byagaragajwe na NCHR.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 12, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE