Arabie Saoudite yahawe kwakira igikombe cy’Isi cya 2034

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 11, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryemeje ko Arabie Saoudite ari yo izakira Igikombe cy’Isi cya 2034.

Ibi byatangarijwe mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe ya FIFA yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024. 

Tariki ya 9 Ukwakira 2023, nibwo Ishyirahamwe rya Ruhago muri Arabie Saoudite ryandikiye Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) rigaragaza ubushake bwo kwakira Igikombe cy’Isi mu 2034.

iki gihugu cy’Abarabu cyari gishyigikiwe n’ibihugu 90 byo ku migabane itandukanye birimo n’u Rwanda nyuma yaho Australie inaniwe gukomeza gutanga ubusabe bwayo bwo kwakira iyo mikino. 

Saudi Arabia yabaye igihugu cya kabiri cy’Abarabu gihawe kwakira igikombe cy’Isi cy’abagabo nyuma ya Qatar muri 2022.

İyi nama ya FIFA kandi yemeje bidasubirwaho ko Maroc, Espagne na Portugal zizakira Igikombe cy’Isi cya 2030 hizihizwa imyaka 100 iri rushanwa rikomeye ku isi rizaba rimaze.

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 11, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE