Mbonyi ni uwa 4 ku rutonde rw’abahanzi barebwe cyane kuri youtube muri Kenya

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 11, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi yaje mu bahanzi batanu ba mbere barebwe cyane ku rubuga rwa Youtube muri Kenya muri uyu mwaka wa 2024.

Ni ibyatangajwe n’urubuga rwa Social Blade rusanzwe rukora urutonde ngarukamwaka rw’imbuga nkoranyambaga zikunzwe zikanasurwa cyane muri Kenya, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2024.

Ni urutonde ruyobowe n’umuhanzi Diamond Platnumz warebwe cyane muri 2024, agakurikirwa na Harmonize mu gihe Rayvanny ari ku mwanya wa gatatu hanyuma Israel Mbonyi akaza ku mwanya wa kane, hagakurikiraho abarimo Zuchu n’abandi.

Uru rutonde kandi rugaragaraza ko muri uyu mwaka, abatuye muri Kenya barebye ibihangano bya Israel Mbonyi inshuro miliyoni 75.

Ibi bibaye nyuma y’uko Israel Mbonyi amaze gukora ibitaramo bitandukanye bizenguruka Akarere k’Iburasirazuba birimo n’icyo yakoreye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya tariki 10 Kanama 2024.

Ni urukundo Israel Mbonyi akomeje kugaragarizwa bitewe ahanini nuko yatangiye kujya ashyira indirimbo ze mu rurimi rw’Igiswahili rusanzwe rukoreshwa n’ibihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika.

Biteganyijwe ko Israel Mbonyi azongera gutaramira muri Kenya tariki 31 Ukuboza 2024, mu gitaramo cyo gusoza umwaka wa 2024 yinjiza Abanyakenya mu wa 2025, baramya banahimbaza Imana, aho azajya amaze iminsi mike ataramiye Abanyarwanda muri BK Arena tariki 25 Ukuboza 2024.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 11, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE