Bruce Melodie yavuze kamwe mu dushya tuzaranga igitaramo cye

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 11, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu Rwanda Itahiwacu Bruce uzwi cyane nka Bruce Melodie yahishuye kamwe mu dushya tuzaranga igitaramo cyo kusogongeza abakunzi be umuzingo we yise Colorful Generation.

Ni ibyo yanyujije mu butumire yageneye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2024, Bubatumira.

Yanditse ati: “21 Ukuboza 2024, nejejwe no kubatumira mu ijoro rifite ibisobanuro bidasanzwe kuri njye no ku rugendo rw’umuziki wanjye, ku nshuro ya mbere ndifuza gusogongeza inkwakuzi uburyohe bw’indirimbo mutarumva maze igihe mbategurira.”

Arongera ati: “Nzabaganirira inkuru mpamo kuri buri ndirimbo iri kuri uyu muzingo Album ubundi nzibaririmbire imbonankubone (Live Perfomance).”

Ikindi mu bizaranga iki gitaramo ni uko abazakitabira bazaba bambaye imyenda y’ibara ry’umukara (Full Black). Ni ijoro uyu muhanzi avuga ko ari uw’ibitangaza nk’uko ari ryo zina abakunzi bibihangano bye bitwa.

Ni igitaramo kizabera muri Kigali Universe aho kuri ubu amatike yamaze kujya ahagaragara iya make ni ibihumbi 20 mu gihe iya menshi ari iy’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 11, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE