Mark Angel yatandukanye n’abanyarwenya Emmanuella na Aunty Success

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 11, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Mark Angel yatangaje ko yatandukanye n’abanyarwenya bakiri bato bo muri Nigeria, Emmanuella Samuel uzwi nka Emmanuella na Success Madubuike uzwi nka Aunty Success batakiri mu bujyanama bwe.

Abo banyarwenya bakunzwe mu Karere batandukanye n’umujyanama wabo Mark Angel nyuma y’imyaka umunani bakorana nk’umujyanama wabo.

Ni ibyatangajwe na Mark Angel wari usanzwe yita ku nyungu zabo, akaba ari na we wabamurikiye Isi y’abakunzi b’urwenya ubwo yari mu kiganiro n’abakunzi be kuri TikTok.

Mark Angel yagize ati: “Sinkiri umujyanama wa Emmanuella na Success. Ubu bari mu bujyanama bw’ikigo cyabigize umwuga (Profetional Agency), kuko muri iyi minsi ndahuze cyane, ariko ndacyakorana nabo.”

Ibi bibaye nyuma y’uko mu kwezi kwa Kanama Denilson Igwe wari usanzwe abarizwa mu itsinda rya Mark Angel comedy yarivuyemo akanajyana Mark angel mu nkiko amushinja uburiganya, kuko ngo yabakoreshaga akabaha amafaranga adahwanye nayo bari bumvikanye.

Hari hashize imyaka igera ku munani Emmnuella na Sussess babarizwa mu bujyanama bwa Mark Angel management, kuko batangiye gukorana mu 2016, kuri ubu Emmanuella akaba afite imyaka 14 kuko yavutse 2010 mu gihe Success we afite 11 kuko yavutse 2013.

Emmanuella na Success
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 11, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE