Basketball: APR y’abagore yageze muri ¼ cy’Imikino nyafurika

APR WBBC yageze muri ¼ mu mikino nyafurika ya (Africa Women’s Basketball League) nyuma yo gutsinda SC Alexandria yo mu Misiri amanota 74-72.
Uyu mukino wa nyuma wo mu itsinda B wabaye mu Ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 10 Ukuboza 2024 i Dakar muri Senegal aho iyi mikino ikomeje kubera.
Wari ukomeye cyane ku ruhande rw’Ikipe y’Ingabo kuko Alexandria ni yo ifite igikombe giheruka.
Uyu mukino watangiye wegeranye cyane, ikinyuranyo ari gito ariko APR ibyitwaramo neza ibifashijwemo na Kierstan Bell.
Agace ka mbere karangiye Ikipe y’Ingabo iyoboye umukino n’amanota 19 kuri 15 ya Alexandria.
Mu gace ka kabiri, Ikipe yo mu Misiri yasubiranye imbaraga itsinda amanota benshi ibifashijwemo na, Hala Elshaarawy ayitsindira amanota menshi.
Ako gace karangiye yagatsinzemo amanota 19-15, bityo igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 34-34.
Mu gace ka gatatu, APR WBBC yakomeje kongera amanota ibifashijwemo n’abakinnyi nka Italee Lucas na Bell batsinda.
Ku rundi ruhande, SC Alexandria nayo yakomeje gutsinda amanota binyuze muri Hala na mugenzi we Lianna Tillman.
Aka gace karangiye Alexandria igatsinzemo amanota 22 kuri 20 ya APR, umukino ukomeza kwegerana cyane n’amanota 56-54.
Agace ka nyuma kabaye ak’imibare myinshi ku mpande zombi, Alexandria igatangira neza nk’ikipe nkuru.
Icyakora Ikipe y’Ingabo ntiyagiye kure kuko amanota yakomeje kwegerana cyane.
Mu minota ya nyuma, Italee Lucas na Shaina Pellington batsindiye APR amanota y’intsinzi.
Umukino warangiye APR WBBC yatsinze SC Alexandria amanota 74-72 ibona itike ya ¼, nyuma yo gusoza ku mwanya wa kabiri mu itsinda B, bityo izamukana na Friend’s Basketball Association (FBA) yo Côte d’Ivoire yabaye iya mbere.
REG WBBC na yo ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino, irakina umukino wa nyuma wo mu itsinda C kuri uyu wa Gatatu na Jeanne d’Arc yo muri Senegal saa mbiri z’ijoro
Ni umukino ukomeye hagati y’impande zombi kuko amakipe akurikirana ku rutonde ananganya amanota atatu, aho yombi yatsinzwe umukino umwe muri ibiri.

