Jay-Z yasabye ko umugore umushinja kumufata ku ngufu agaragazwa

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 11, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Umuraperi w’umunyamerika Shawn Corey Carter, uzwi cyane nka Jay-Z, yibasiwe nyuma yo gusaba ko hatangazwa imyirondoro nyayo y’umugore uherutse kumushinja ko yafatanyije na P’Diddy kumufata ku ngufu ubwo yari afite imyaka 13 y’amavuko.

Mu minsi ishize ni bwo Jay-Z yagaragaye mu kirego gishinja Sean John Combs (P’Diddy) gusambanya umukobwa w’imyaka 13, aho ashinjwa gufatanya n’uyu muraperi mugenzi we icyo cyaha cyakozwe mu myaka irenga 20 ishize.

Ku wa 10 Ukuboza 2024, ikinyamakuru Billboard cyatangaje ko abanyamategeko b’uyu muraperi w’imyaka 55 bavuze ko ibyo birego bigaragara ko atari ukuri kandi ko ari bimwe mu bikorwa byo gusebanya byakozwe n’umunyamategeko Tony Buzbee.

Umunyamategeko wa Jay-Z, Alex Spiro, yabihamije agira ati: “Carter ntabwo akwiye kwisobanura ku byaha aregwa n’umuntu wihishe udashaka kumenyekana, akwiye kumenya imyirondoro ya nyayo y’umuntu umushinja ibyaha bikomeye kandi biteye ubwoba bitangirwa indishyi kandi byangiza icyubahiro cye.”

Abanyamategeko ba Jay-Z kandi basabye umucamanza gutegeka abanyamategeko b’umushinjacyaha gutangaza imyirondoro ye cyangwa bakandika inyandiko itesha agaciro ikirego cyabo.

Nubwo bimeze uko, ariko ibisabwa n’abunganizi ba Jay- Z ntibyakiriwe neza ku mbuga nkoranyambaga, kuko bamwe mu bakoresha urubuga rwa X (Twitter) bamwamaganiye kure bavuga ko yifuza ko uyu mugore ahohoterwa n’abafana be.

Umwe muri bo yagize ati: “Ikigaragara barashaka ko uyu mukobwa arushaho guhohoterwa n’abashyigikiye Jay-Z, kugeza ubwo akuraho ibirego kubera ko afite ubwoba bw’ubuzima bwe bw’ahazaza, Jay Z ntabwo uri mwiza.”

Uwiyita Naevis-77.82X.78.29 yungamo ati: “Ubu barimo gukora ibi kugira ngo bamucecekeshe? Ndakwanga cyane Jay-z.

Uyu mugore wagannye inkiko imyirondoro ye itaratangazwa, akoresha amazina ya Jane Doe yagaragaje ko yahohotewe mu 2000, nyuma y’ibirori bya MTV Video Music Awards.

P’Diddy uvugwaho gufatanya icyaha na Jay-Z, yatawe muri yombi ku wa 16 Nzeri 2024, i Manhattan mu Mujyi wa New York, akaba ashinjwa ibyaha bitatu birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.

Jay-Z ari kumwe na Diddy bivugwa ko bafatanyije icyaha cyo gufata ku ngufu
Jay-z n’umunyamategeko we
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 11, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE