Amasaha yo gufunga resitora, utubari n’utubyiniro byongerewe igihe mu minsi mikuru

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukuboza 10, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, (RDB) rwatangaje ko mu rwego rwo kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka, amasaha yongerewe kuri serivisi zitangwa mu ijoro zirimo utubari n’utubyiniro na resitora.

Mu itangaza urwo Rwego rwashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ukuboza 2024, ryemeje ko ayo mabwiriza atangira kubahirizwa kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024 kugeza tariki 5 Mutarama 2025.

RDB yemeje ko amasaha yo gufunga mu mibyizi ari saa munani z’ijoro,(kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kane).

Ni mu gihe ku wa Gatanu, impera z’icyumweru n’iminsi y’ibiruhuko serivisi zizajya zitangwa amasaha 24 kuri 24.

RDB muri iryo tangazo yakanguriye abafite ibikorwa bya resitora, utubyiniro n’utubari kubahiriza amabwiriza agenga kwirinda urusaku no gufasha abantu gusinzira.

Ayo mabwiriza kandi akaba areba n’abateganya ibirori mu ngo mu gihe cy’iminsi mikuru.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 1 Kanama 2023, ni yo yafashe umwanzuro ko amasaha yo gufunga ibikorwa by’imyidagaduro mu mibyizi ari saa saba z’ijoro(kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kane) naho mu minsi y’impera z’icyumweru akaba saa munani z’ijoro.

Mu bikorwa byasabwaga kubahiriza ayo mabwiriza, harimo utubyiniro, abakora ibitaramo (concerts), bigakorwa mu rwego rwo kwirinda urusaku mu masaha y’ijoro no kugabanya urwego rwo kunywa inzoga mu gihugu.

Ni amabwiriza yatangiye kubahirizwa muri Nzeri 2023.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukuboza 10, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE