FERWABA yasinyanye amasezerano na Federasiyo ya Basketball mu Bufaransa

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) n’ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Bufaransa binyuze ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) na Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda basinyanye amasezerano y’imikoranire hagati y’impande zombi azamara imyaka ine.
Ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa Mbere 9 Ukuboza 2024, agamije guteza imbere iterambere ry’umukino wa basketball binyuze mu bikorwa nko guhugura mu bya tekinike, imiyoborere n’abayobozi bakuru, gushyiraho ibigo by’indashyikirwa no gutera inkunga amakipe y’igihugu.
U Bufaransa ni igihugu gikomeye cyane mu mukino wa basketball ndetse urutonde ruheruka gusohorwa na FIBA ku wa 26 Ugushyingo uyu mwaka rugaragaza ko u Bufaransa ari igihugu cya kane ku Isi nyuma ya Leta zunze Ubwumwe za Amerika ya mbere, Serbia ya kabiri n’u Budage bwa gatatu.
U Bufaransa bwegukanye umudali w’umuringa mu Gikombe cy’Isi kabiri (2014 na 2019)
