Muhanga: Abakoze muri VUP ntibahembwe bagenda bakebereza bihisha aho bikopesheje

Bamwe mubakora imirimo yo guca amaterasi muri gahunda ya VUP mu Murenge wa Rongi, mu Kagali ka Karambo mu Mudugudu wa Rushenyi, bavuga ko kubera kudahemberwa igihe basigaye bagenda bakebereza kubera kwuhisha ababakopye muri za butiki bakaba batarabishyuye.
Bavuga ko batangira akazi bari bijejwe kuzajya bahembwa nyuma ya buri minsi 10, none bamaze ibihe bine bihwanye n’iminsi 40, ku buryo kudahembwa bahindutse ba bihemu aho bagiye bikopesha bakifuza ko ubuyobozi bubafasha bagahembwa.
Umwe muri bo wahawe amazina ya Benimana Claudette avuga ko kuba badahemberwa igihe kandi barabyijejwe batangira akazi bituma bagira ibibazo mu muryango birimo no kwitwa ba bihemu ku mabutike bikopeshaho.
Ati: “Reka nkubwire nk’ubungubu dutangira akazi bari batubwiye ko tuzajya duhembwa buri minsi icumi, none ubu tumaze ibihe bine bihwanye n’iminsi 40, ku buryo nkanjye ubu kubera ko hari aho nikopesheje, kubera kutishyura nsigaye nyura mu zindi nzira zitari izo kuri butike, kuko nyiri butike iyo ambonye ambwira ko ndi bihemu kubera kutamwishyura. Muri make ndifuza ko ubuyobozi budufasha tukajya duhemberwa igihe”.
Mugenzi we nawe bakorana mu guca amaterasi muri gahunda ya VUP, avuga ko ubuyobozi bukwiye kubafasha bakajya bahemberwa igihe kuko kudahemberwa igihe bituma batabasha gutunga imiryango yabo.
Ati: “Rwose ndashimira ubuyobozi bwaduhaye akazi kugira ngo tubashe kubona igitunga umuryango kikanaduteza imbere. Rero ndifuza ko ubuyobozi nkuko bwadufashije kubona icyo dukora bujye bunaduhembera igihe kugira ngo tubashe gutunga imiryango kuko kutaduhembera igihe bituma n’iyo bayaduhaye asanga twaraguye mu myenda ntibigire icyo bidufasha.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Nteziyaremye Germain arasaba aba bakora muri VUP kwegera ubuyobozi bw’Umurenge bukareba ikibazo cyabayemo kuko ibyo ubuyobozi bwasabwaga gukora bwabikoze.
Ati: “Mwabatubwirira bakaza tukareba ikibazo kirimo cyane cyane ko gishobora guturuka ku kwandika imyirondoro yabo nabi, bikaba byagera kuri SACCO ntibikunde, rero mubatubwirire begere ubuyobozi turebe ikibazo kirimo nibinaba ngombwa SACCO tuyisabe kubigira umwihariko, babashe kubona amafaranga kuko ibyo twasabwaga gukora twabikoze ku buryo ikibazo ubwo tugomba kugishakira hagati yabo na SACCO.”
Abo bakora imirimo ya VUP baca amaterasi mu Murenge wa Rongi mu Kagali ka Karambo basaga 150, bakaba bavuga ko ubuyobozi bukwiye kubaba hafi bakajya bahemberwa igihe, kugira ngo babashe kubona ikibatunga bitagombye ko bajya gusaba amadeni kuri za butike, dore ko ngo uku kutishyurwa biri kubagiraho ingaruka kuko nta kindi baba bakoze gishobora kubaramira mu gihe batinze guhembwa.