Umugore akeneye kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko – MINIJUST

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 10, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Minisiteri y’Ubutabera MINIJUST, yatangaje ko uburenganzira bw’abagore ari kimwe mu bikwiye kwitabwaho no gushyirwamo imbaraga hagamijwe guharanira uburenganzira bwa muntu bwuzuye. 

Ivuga ko bisaba uruhare rwa buri wese ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri rusange.

Byagarutsweho na Mbonera Théophille, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, ku wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024.

Hari mu bikorwa by’Ihuriro ritanga ubufasha mu by’amategeko mu Rwanda (LAF) n’abafatanyabikorwa baryo, ubwo bizihizaga umunsi ngarukamwaka w’isabukuru y’itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu.

Mbonera avuga ko abagore bashobora guhohoterwa ariko ko hari uburyo bwashyizweho bwo kubitaho by’umwihariko cyane cyane mu bijyanye no kubarinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati: “Ni ibintu rero byatekerejweho kuko Guverinoma isanga umugore akeneye kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko ariko tukabifashwamo n’iyo miryango.”  

Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko hari byinshi byakozwe nko gushyiraho One Stop Centers, aho umugore wahohotewe ashobora kujya agahabwa ubufasha bw’ubuvuzi, imitekerereze ndetse n’ubufasha mu by’amategeko akabibonera kuri One Stop Center.

Mukamana Aline ufite ubumuga bw’ingingo wo mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye Imvaho Nshya ko abagore bafite ubumuga bakorerwa ihohoterwa agashima ko inzego zitandukanye ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ihaguruka ikabafasha.

Avuga ko mu myaka 3 ishize yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina abaturanyi be bahita bamugeza kuri One Stop Center mu bitaro bya Nyarugenge.

Ati: “Uburenganzira bwanjye bwarahutajwe ariko ngeze kuri One Stop Center ahubwo Noneho mbona ko mfite agaciro.

Barankurikiranye bafata ibimenyetso byose barangije bananshakira abamburanira kandi mbona ubutabera bwuzuye kuko abampohoteye barafunze.”

Ibi abihuriraho na Mbabazi Clementine ndetse na Habimana Léon kuko bavuga ko hari uburenganzira babuze ku mitungo y’ababyeyi babo ariko bakaza gufashwa kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe.

Me Andrews Kananga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ritanga ubufasha mu by’amategeko mu Rwanda (LAF), avuga ko 70% by’abo bunganira mu mategeko ari abagore n’abakobwa, aho uburenganzira bwabo buba bwahutajwe.

Yagize ati: “Abantu benshi dufasha nka LAF, nka 70% ni abakobwa n’abagore.

Abantu twakira iwacu ni abantu baba barahuye n’ihohoterwa, abakobwa batewe inda, bakeneye ubufasha kugira ngo abo babyaranye bafatanye na bo kurera abana, ibyo ni byo bibazo (cases) duhura nabyo.”

Ihuriro ritanga ubufasha mu by’amategeko mu Rwanda rigaragaza ko bimwe mu byaherwaho mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu, ari ukurandura ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore no kwita ku burenganzira bw’abaturage na Politiki (Civil and Political Rights).

Me Kananga akomeza agira ati: “Turacyafite raporo zigenda zidutunga agatoki ko hari ibyo dukwiye guteramo intambwe nk’igihugu, ni urugendo kandi ntabwo ari u Rwanda rwonyine gusa.”

Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yagiye ifata ingamba zitandukanye mu rwego rwo guha umugore uburenganzira bwo gukora, gukurikirana no kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye. 

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, rishimangira ko abagore bagira nibura 30% by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 10, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE