Nyamagabe: Ubuziranenge bw’ibiribwa ku ishuri mu byagabanyije igwingira riva kuri 26,4%-19%

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukuboza 9, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwatangaje ko kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri ku ifunguro rya saa sita bafatira   ku mashuri, byagabanyije igwingira mu bana, riva ku kigero cya 26,4% rigera kuri 19%.

Byagarutsweho muri aka Karere, kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza 2024, mu bukangurambaga bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura ubuziranenge (RSB), bwo kwigisha abari mu ruhererekane nyongeragaciro mu gutegura no kugeza amafunguro ku banyeshuri barya saa sita, ibijyanye no kwimakaza ubuziranenge bw’ibyo biribwa.

Abo bahuguriwe mu Murenge wa Gasaka, aho hahuriye abahinzi, abayobozi b’ibigo, abayobozi mu Nzego z’ibanze, abagemura ibiribwa n’abandi.

Ni ubukangurambaga bwatewe inkunga na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP).

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwamariya Agnès asobanura ko muri ako Karere gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ifunguro ryuzuye kandi ryujuje ubuziranenge ari bumwe mu buryo bwafashije Akarere kurwanya guhangana n’ingingwira.

Yagize ati: “Mu mwaka urangiye wa 2022/2023, twavuye ku kigero cya 26,4% by’abana bagwingiye mu Karere, bigera kuri 19%. Muri uyu mwaka dufite gahunda yo kugera kuri 15% by’abana bagwingiye kandi twagiye tubona ko twabifashijwemo n’izo gahunda zo kugaburira abana, zose zihurijwe hamwe, yaba ari mu ishuri no mu muryango muri rusange”.

Uwamariya, yavuze ko igwingira ry’abana ryagabanyutse bigera kuri 19% bivuye kuri 26,4%

Uwo muyobozi yavuze ko hashyizwe imbaraga mu guhinga ibihumyo, imboga n’ibindi bihendukiye amashuri kugira ngo abanyeshuri bahabwe ifunguro ryiza kandi ryujuje intungamubiri kandi bagakangurirwa kubagaburira iryujuje ubuziranenge.

Icyakora uwo muyobozi asobanura ko muri ako Karere hakiri n’imbogamizi mu kunoza neza imitegurire y’ifunguro ry’abanyeshuri ku mashuri uko bikwiye, zikaba zishingiye ku bikorwa remezo bidahagije.

Yagize ati: “Mu gikoni biracyagaragara ko uburyo twubaka, ntabwo byoroshye gusukura imboga, ariko buriya hagiyemo aho bogereza habugenewe (Lavabo), umutetsi akamenya uko azoza akazikuramo, binashobotse ku bushobozi bw’igihugu hanashyirwamo amakaro kuko na yo afasha mu kongera isuku mu gikoni.”

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ishuri cya G.S St Kizito Gikongoro cyo mu Murenge wa Gasaka, mu Karere ka Nyamagabe, Uwayezu Prosper yavuze ko bakomeje gutegurira abanyeshuri ifunguro ryiza.

Uwayezu Prosper, Umuyobozi wa G.S St Kizito Gikongoro, yavuze ko bafashe ingamba zimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa bategura

Yabwiye itangazamakuru ko kuri iki kigo bateye imboga, n’imbuto ndetse bakaba bafite imigina 200 y’ibihumyo byose bikaba bivangwa n’umuceri, kawunga n’ibishyimbo bitekerwa abanyeshuri, bakabona ifunguro ryuzuye.

Yagize ati: “Mbanye n’abana imyaka 14, urebye uko abana basa uyu munsi bitandukanye n’igihe bari bamaze, gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri itaraza. Wasangaga basinzira mu ishuri ariko ubu bakurikira amasomo nta kibazo.”

Umukozi wa RSB, Hakizimana Naivasha Bella, ukora muri gahunda ya zamukana ubuziranenge mu kuzamura ibikomoka ku buhinzi cyane cyane ibiri mu rwego rw’inganda nto n’iziciriritse, yavuze ko ari ngombwa ko abategura ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri ku mashuri, bakwiye kwitwararika mu kwimakaza ubuziranenge kuva bitewe mu murima, babisarura, no mu gihe cyo guteka, hagamijwe ko bigirira akamaro abana.

Hakizimana Bella, Umukozi wa RSB yakanguriye ibigo by’amashuri kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa

Yagize ati: “Iyo umunyeshuri ahawe ifunguro ritujuje ubuziranenge, bigira ingaruka ku mikurire ye n’imitekerereze. Ni inshingano zacu kunoza uruhererekane rw’ibiribwa, kuva ku murima kugera ku isahani y’umunyeshuri.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe butangaza ko umusanzu w’ababyeyi mu kunganira amashuri muri gahunda yo kubagaburira ifunguro rya saa sita ugeze ku kigero kiri hejuru ya 60% , ariko hakaba hakomeje gushyirwa imbaraga mu kugira ngo buri muturage ayigire iye, bityo abanyeshuri babashe kubona ifunguro ryuzuye kandi ryujuje ubuziranenge ari na ryo rizabafasha kurwanya imirire mibi.

Akarere kiyemeje gutera ibiti 50 by’imbuto kuri buri shuri mu rwego rwo kurwanya imirire mibi ku mashuri no kwigisha abana gukurana umuco wo kurya imbuto.

Abanyeshuri ntibakigwingira kubera kurya indyo yujuje ubuziranenge
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukuboza 9, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE