Abasirikare 4 ba Isiraheli baguye mu majyepfo ya Libani

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 9, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Ingabo za Isiraheli zavuze ko hapfuye abasirikare bane bazo mu majyepfo ya Libani, akaba ari bwo hapfuye abasirikare benshi mu nzego z’igisirikare cyayo kuva hatangira gukurikizwa ihagarikwa ry’imirwano ku ya 27 Ugushyingo 2024 hagati ya Isiraheli na Hezbollah yo muri Libani.

Ku cyumweru, abasirikare bane bo muri batayo imwe barapfuye nk’uko byatangajwe ingabo za Isiraheli zitatanzeho ibisobanuro birambuye kandi amasezerano y’amahoro yasinywe nyuma y’umwaka urenga imirwano yambukiranya imipaka n’amezi abiri y’intambara ifunguye barwana na Hezbollah, ubu igihe gito ugereranyije n’iminsi 50 yo kuva muri Libani buhoro buhoro.

Itangazwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Isiraheli na Hezbollah yashyizweho mu mpera z’ukwezi gushyize yari inkuru nziza ku Karere kahungabanyijwe n’intambara mu gihe kirenga umwaka. Hari hizewe ko azaha agahenge abasivili bo muri Libani na Isiraheli.

Amasezerano yo guhagarika imirwano azaba akubiyemo ingingo 13 zigamije guhagarika imirwano hagati ya Isiraheli na Hezbollah mu minsi 60.

Bikaba byari bigamije gutuma abantu barenga miriyoni bavuye mu byabo mu majyepfo ya Libani hamwe n’abantu barenga 60.000 bimuwe bava mu majyaruguru ya Isiraheli basubira mu ngo.

Kwemerera Abisiraheli kuva mu majyaruguru y’igihugu bagasubira mu ngo zabo ni imwe mu ntego nyamukuru y’intambara ya Benjamin Netanyahu.

Ibihumbi by’abantu bakuwe mu byabo bamaze igihe kirenga umwaka icumbikiwe mu mahoteli yo hirya no hino mu gihugu, ku giciro kinini biremerera Guverinoma, bityo akaba ari impamvu nyayo yumvikana y’ubukungu ituma leta yifuza ko basubira mu ngo zabo.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 9, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE