Uwatorejwe i Burundi muri FLN yahishuye uko batamitswe u Rwanda  

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 9, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Kalimunda Jean Damascène azwi ku izina rya Niyomwungeri ukomoka mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, yatwawe n’abo mu mutwe wa FLN mu 2018 ubwo bari binjiye ku butaka bw’u Rwanda.

Yahoze ari umuhinzi mworozi nyuma aza gufatwa na FLN imwinjiza mu mashyamba ya Nyungwe.

Uyu mugabo yamaze kwitandukanya n’umutwe wa FLN, avuga ko uyu mutwe wamunzwe n’amacakubiri uhabwa ibikoresho na Leta y’i Burundi.

Ubuhamya yahaye RBA, yagize ati: “Nagiye mu 2018, baramfashe nambuka ndi umuturage. Mu banyigishije ni ba Gwado n’abitwa ba Makasa.

Twakoreye imyitozo ku Ntebe y’Umugisha ubundi bahitaga ku Mpuhwe kuko hari ibirindiro by’Abarundi. Icyerekezo cyaho ni nk’imbere y’umusozi wa Twinyoni uri mu Burundi.”

Imwe mu myitozo itandukanye bahabwa irimo amayeri, kwihisha, ibyo gutwika imodoka, gusenya ibiraro n’ibindi.

Akomeza agira ati: “Banyigishaga ko tugomba gutera u Rwanda tugafata igihugu tukabohora Abanyarwanda.”

Yavuze ko bakimara kumwinjiza muri Nyungwe we na bagenzi be bagezeyo ari 130.

Yagiye kuvayo batageze ku 100, bamwe bagiye bapfa bagashira ariko we avayo bari bageze kuri 75 harimo n’abakobwa.

Ibikoresho bakoreshaga babihabwaga na Leta y’u Burundi.

Ati: “Ibikoresho twabikuraga mu Burundi kuko Colonel Fabien yabaga mu Burundi.

Hari n’amasasu twakuye ku Mukongoro yazanywe na Fabien ari mu modoka ya gisirikare harimo na mitarayezi (imbunda nini izwi nk’iy’umusada) muri iyo modoka tuyinjirana ikibira.”

Avuga ko binjiye mu Kibira cy’i Burundi mu ishyamba rya Cibitoki basanga hari abandi bantu bafashwe bugwate.

Kalimunda avuga ko babwirwaga ko ugiye mu Rwanda yicwa ariko we ntabyemere bitewe n’uko we yari avuye mu Rwanda vuba.   

Ati: “Nkurikije uko twumvaga radio, ba Rusesabagina baza ntibagire icyo baba, ba Sankara ntibagire icyo baba, ba Mariko barimo kuduhuza ngo baze muri Nyungwe, na bo bageze mu Rwanda nta kintu babaye.”

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, Kalimunda ashishikariza bagenzi be bakiri mu mitwe yitwaje intwaro by’umwihariko abari muri FLN yifuza kugirira nabi u Rwanda, kurambika intwaro hasi kuko ngo ntacyo bazageraho.

Abari muri iyo mitwe bavuga ko bagiye gutera u Rwanda kandi bakaba ntacyo bageraho ahubwo ko ari uburyo bwo gucuruza abantu.

Akomeza avuga ati: “Niho nafashe ingamba nti njyewe reka ntoroke nge mu Rwanda ariko ubutumwa twari dufite twari tuje mu Rwanda kurasa abaturage n’abasirikare bajyanye ibiryo n’ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda noneho ngo amakuru yumvikane ko urugamba rumaze nabi muri Nyungwe.

Nkimara kuvamo ingabo z’u Rwanda zaranyakiriye nta kibazo ariko nkurikije uko bariya bagabo bameze, ni abantu bareba ku macakubiri bakareba ku bwoko n’Uturere.”

Abo yasize bavuga ko birirwa bavuga ko yapfuye ariko ngo ariho kandi aratekanye.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 9, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE