Iteramakofi: U Rwanda rwabaye Umunyamuryango wa WABA

U Rwanda rwabaye Umunyamuryango wa 99 w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe ku Isi, WABA (World Alliance Boxing Association), binyuze mu masezerano azatuma abakina uyu mukino mu Gihugu bandikwa ku rwego rw’Isi.
Ni amasezerano yashyizweho umukono ku Cyumweru tariki 8 Ukuboza 2024, hagati y’Umuyobozi wa WABA, Onesmo Alfred McBride Ngowi n’Umuyobozi w’Ishuri ry’Imikino ku bakiri bato, Sport Genix International (SGI), Rurangayire Guy Didier.
Guy Rurangayire uyobora Sports Genix International yavuze ko bigiye gufasha abakinnyi b’iteramakofe mu Rwanda kuzamura urwego.
Ati: “Ni umunsi w’amateka ku mukino w’iteramakofe mu Rwanda, kuko kuva mu 2020 yari intego yacu gutegura uyu mushinga kugeza tuvuganye na Kigali Universe ikabiha umugisha. Turashimira buri umwe wese wemeye kwakira ubutumire bwacu.”
“Urabona twateguraga imikino y’abatarabigize umwuga aho n’uwatsindaga ntaho byandikwaga. Kuri ubu tugiye kujya dukina abakinnyi bandikwa ahantu, bizatuma bashobora gutumirwa mu mikino mpuzamahanga, bikanakurura abanyamahanga gukinira i Kigali.”
Ibi kandi byahuriranye n’itangizwa ry’imikino y’Iteramakofe y’ababigize umwuga yitabiriwe n’ibihugu birimo u Rwanda, Gabon, Suède na Uganda abakinnyi bahatanira amanota yemewe ku rwego mpuzamahanga.


