Syria: Perezida Bashar Al Assad yahunze igihugu nyuma yo guhirikwa ku butegetsi 

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukuboza 8, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Perezida wa Syria Bashar al Assad yahunze igihugu afata rutemikirere yerekeza ahantu hataramenyekana, mu gihe imitwe y’inyeshyamba yatangaje ko yamuhiritse ku butegetsi ndetse n’ingoma ye y’igitugu yashyizweho iherezo.

Kuri iki Cyumweru ubuyobozi bw’ingabo  bwamenyesheje abasirikare ko ubutegetsi bwa Assad bwarangiye, nk’uko umwe mu basirikare babimenyeshejwe yabibwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ariko, nyuma yaho, ingabo za Syria zatangaje ko zikomeje ibikorwa byo kurwanya udutsiko tw’iterabwoba mu mijyi ya Hama (Homs) ndetse no mu cyaro cya Deraa.

Mu itangazo ryaciye kuri televiziyo y’Igihugu nyuma y’igitero cyatunguranye cy’imitwe y’inyeshyamba  abarwanyi batangaje ko bahagaritse ubutegetsi bw’igitugu bwa  Bashar al-Assad bwari bumaze imyaka 24.

Itsinda ry’abantu ryagaragaye mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu, umwe muri bo asoma itangazo ry’icyo bise “icyumba cy’imirwano yo gufata Damascus,” yavuze ko umurwa mukuru wambuwe  umunyagitugu Bashar al-Assad ndetse barekuye imfungwa bigarurira n’ubutegetsi.

Mbere gato inyeshyamba zavuze ko zimaze kwigarurira umujyi ukomeye wa Homs nyuma y’umunsi umwe w’imirwano kandi bamaze   gufata Aleppo na Hama.

Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe Mohammed Ghazi al-Jalali, yagaragaje ko Guverinoma  yiteguye guha ububasha Guverinoma y’inzibacyuho.

Al-Assad ntiyongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’ibyumweru bibiri abarwanyi b’intagondwa z’abayisilamu bamaze mu mirwano kandi bivugwa ko ubutegetsi bwe aricyo gihe bwahirikiwe kandi harekuwe  imfungwa zari muri gereza ya Sednaya mu Mujyi wa Damascus.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo wiruka akamanura ifoto ya Al-Assad ndetse, n’abandi bishimira gusenya igishushanyo cya Hafez al-Assad, se wa Bashar.

Umuryango wa Assad wategetse Syria kuva mu 1971, ubwo Hafez al-Assad yafata ubutegetsi nyuma aza kuburaga umuhungu we mu 2000. 

Mu 2011 abaturage batangiye imyigaragambyo basaba ko ava ku butegetsi aho iyo myigaragambyo yabanje kuba mu mahoro ariko nyuma iza guhinduka intambara  y’abenegihugu, bivugwa ko yahitanye abarenga ibihumbi 300 mu gihe cyose yamaze.

Avugwaho gukoresha imbaraga z’umurengera n’ububasha mu guhonyora abaturage kugira ngo agume k ubutegetsi; harimo gukoresha ibisasu mu baturage no gukoresha intwaro z’ubumara abarwanya.

Iki gihugu kimaze imyaka 14 kiri mu ntambara aho bamwe mu banyepolitiki bagaragaje ko imyaka y’icuraburindi yatewe na Assad ashyigikwe na Iran n’u Burusiya yashyizweho iherezo.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukuboza 8, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE