Gicumbi: Abangirijwe n’amazi ava mu muhanda ugana kuri UTAB babuze aho kwerekeza

Imiryango imwe yo mu Murenge Byumba, Akagari ka Gisuna, Umudugudu wa Ruhashya, Akarere ka Gicumbi, bavuga ko iyangirika ry’umuhanda ugana kuri UTAB ryatumye amazi yirara mu ngo zabo n’imirima basigara mu manegeka, bakaba bafite impungenge ko inzu zabo zishobora kuzatembagara.
Mu gihe imiryango 2 yo yarangije kuhimurwa, abo baturage na bo basaba ko bafashwa kwimuka aho hantu ngo kuko nyuma y’aho ligore yakumiraga amazi yangirikiye, amazi yose yiroshye mu mirima n’amasambu, ikindi ngo ni uko bashobora no kujya bamanuka kuri izo nkangu bakaba bahavunikira.
Umwe mu baturage bo muri uyu Mudugudu Nsanzubuhoro Eupherm yagize ati: “ Mu ikorwa ry’uyu muhanda baraje bacumbikira hano za ligore ubwo urabyumva nawe ni ho amazi yakomeje kujya amanukira kugeza ubwo hacitse inkangu, bamwe kubera ko byagaragaraga ko bashobora kujya mu kaga barimuwe twe twabuze amerekezo, ubu turara duhagaritse imitima mu bihe by’imvura.”
Uretse no kuba hari bamwe mu baturage bavuga ko inzu zabo zizagenda hari n’abavuga ko imirima yabo yarangije kwangirika kuko hari aharangije kuba ibiharabuge nk’uko Mukandanga Josephine abivuga
Yagize ati: “Imirima yacu yarangije kugenda bamwe ntitukigira aho guhinga, amazi yose aturuka muri UTAB, yatwaye byose, hari aho imirima yagiye isibangana burundu hagasigara urutare, inzu nazo urabona ko ziri ku manegeka, twifuza ko iki kibazo aho bigeze ubuyobozi bukigira icyabwo tugafashwa kwimuka hano cyangwa ligore zigakorwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, na we yemeza ko kiriya ari ikibazo babona gikomeye ariko ngo bagiye kureba uburyo bariya baturage batabarwa.
Yagize ati: “Ikibazo turakizi, gusa turacyari gushaka icyakorwa ngo bariya baturage batabarwe, ubu harimo gushakwa uburyo itsinda ry’abatekinisiye ryajya hariya kureba icyakorwa n’impamvu umuhanda wangirika nibiba ngombwa bariya baturage babe bahava cyane ko turi no mu bihe by’imvura.”
Uyu muhanda kuva wubakwa mu gihe cy’imyaka 7, hamaze kwimurwaho imiryango 2 bitewe n’amazi yateye inkangu, mu gihe imiryango igera ku 10 na yo bigaragara ko ikwiye kwimuka aho hantu kuko hayiteza akaga.
