Rayon Sports yanganyije na APR FC mu mukino w’amateka muri ruhago y’u Rwanda (Amafoto)

Rayon Sports yanganyije na APR FC ubusa ku busa mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa gatatu wa shampiyona utarabereye igihe, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 202, kuri Stade Amahoro yari yuzuye abafana ibihumbi 45 barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Nduhungirehe, Minisitiri wa Siporo Richard Nyirishema na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga n’abandi banyacyubahiro.
Uburyo bwa mbere bw’igitego muri uyu mukino bwabonetse ku munota wa 5 ku ruhande rwa Rayon Sports ku mupira watakajwe na ba myugariro ba APR FC, Aziz Bassane azamukana umupira ku ruhande rw’ibumoso asiga Byiringiro Gilbert ateye mu izamu ufatwa neza na Ndzila Pavelh.
Ku munota wa 14, APR FC yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ku mupira Niyibizi Ramadhan yafunze utewe na Aimable, awuterekera Lamine Bah, ashatse kuwuha Mamadou Sy ariko Diagne aritambika awukoraho akiza izamu rye.
Ku munota wa 19, Rayon sports yahushije igitego cyabazwe ku mupira muremure wanyuze kuri Niyigena Clement, Fall Ngagne awufunga neza yinjira mu rubuga rw’amahina, arobye umunyezamu Pavelh Ndzila wari wasohotse, umupira ujya ku ruhande.

Ku munota wa 20, APR FC yahushije igitego cyabazwe kuri Coup Franc nziza yatewe na Niyibizi Ramadha, gusa umupira we ukubita umutambiko w’izamu uragaruka ubura uwusubiza mu izamu.
APR FC yasatiraga cyane yongeye kubona amahirwe meza yo kubona igitego ku mupira Mamadou Sy yateye ahawe na Mamadou Lamine Bah, awugarura mu izamu Khadime Ndiaye arenza umupira ujya muri Koruneri itagize ikivamo.
Ku munota wa 32, Rayon Sports yongeye kubona amahirwe yo gutsinda igitego ku mupira Aziz Bassane yahinduye ku ruhande rw’iburyo, asiga Niyigene Clement, ariko Pavelh Ndzila aratabara ariko umupira awutanga nabi ugera kuri Ndayishimiye Richard ashatse gushyira umupira mu izamu ujya hanze.
Ku munota wa 39, APR FC yahushije igitego kidahushwa ku mupira watewe na Ndzila kuri Contre Attaque, Mugisha Gilbert awukojejeho umutwe, usanga Mamadou Sy wirutse akanyura kuri Nsabimana Aimable wari uwufite neza, awugerana mu rubuga rw’amahina ateye mu izamu Khadime Ndiaye awukuramo.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yagarukanye imbaraga atangıra gusatirana ku mpande zombi.
Ku munota wa , , Rayon Sports yabonye amahirwe yo kubona igitego ku mupira muremure Aziz Bassane yahawe umupira ariko awutangwa na pavelh Ndzila agiye kuwutera akawuhusha. Uyu yirutse ngo awukurikire gusa Dushimimana Olivier akiza izamu.
Ku munota wa 56, APR FC yahushije uburyo bwabazwe ku mupira Mugisha Gilbert yinjiranye mu rubuga rw’amahina, awuhinduye usanga Dushimimana Gilbert awuteye ujya hejuru y’izamu.
Ku munota wa 61, APR FC yakoze impinduka Mamadou Sy aha umwanya Tuyisenge Arsene na Dushimimana Olivier Muzungu asimburwa na Ruboneka Jean Bosco.

Ku munota wa 75, amakipe yombi yagabanyije gusatira, abakinnyi banagaragaza ibimenyetso by’umunaniro.
Ku munota wa 77, Rayon Sports yakoze impinduka Fitina Omborenga asimburwa na Serumogo Ali naho Adama Bagayogo asimbura Iraguha Hadji
Ku munota wa 80, Rayon Sports yakinaga neza yabonye uburyo bw’igitego ku mupira Ndayishimiye Richard yateye uteretse ku murongo w’urubuga rw’amahina, ukora ku mutwe wa myugariro wa APR FC ujya hanze.
Ku munota wa 83, APR FC yabonye uburyo bw’igitego ku mupira Ruboneka Bosco yateye umupira ugana mu izamu, ukorwaho na Ndayishimiye Richard ujya muri koruneri.
Uyu mukinnyi wa APR FC awusubije mu kibuga, ariko habura mugenzi we uwukina urarenga.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Rayon Sports yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 30 mu gihe APR FC ifashe umwanya wa gatanu n’amanota 19, iyanganya na Police FC ya kane ndetse na Gasogi United ya gatandatu.
Mu mikino y’umunsi wa 12 wa Shampiyona yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Bugesera FC yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-1, Etincelles FC itsindwa na Gorilla FC igitego 1-0 naho Mukura VS itsinda Amagaju FC igitego 1-0.
Abakinnyi babanje mu kibuga mpande zombi
Rayon Sports
Khadime Ndiaye (GK), Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Youssou Diagne, Nsabimana Aimable, Niyonzima Olivier Sefu, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin, Aziz Bassane, Iraguha Hadji na Fall Ngagne
APR FC
Pavelh Ndzila, Aliou Souane, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude (c), Byiringiro Gilbert, Taddeo Lwanga, Niyibizi Ramadhan, Lamine Bah, Dushimimana Olivier, Mamadou Sy na Mugisha Gibert



Xavier says:
Ukuboza 8, 2024 at 6:02 amAPR Tuzayibabaza Ubutaha Kuko Batwibye Batwima Penariti Kumupira Suwane Yakozeho Nintoki Buretse Ubutaha Turikumwe Noneho Tuzabababaza.