Wakwatsa itara rya mugenzi wawe n’iryawe rigakomeza rikaka- Dr Utumatwishima

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 7, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yibukije abahanzi ko atari ngombwa ko basebanya cyangwa bazimya bagenzi babo ngo bakunde barusheho kwamamara kuko umuhanzi yakwatsa itara rya mugenzi we kandi n’irye rikaka kurushaho.

Ni kenshi mu myidagaduro byakunze kuvugwa ko habamo ishyari, amarozi, ubugambanyi n’ibindi bikorwa hagati y’abahanzi bagamije kuzimyanya hagati yabo, byanagiye bishimangirwa na bamwe mu bahanzi.

Ibi Minisitiri Dr. Utumatwishima Abdallah yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo rye ku bari bitabiriye ibirori byo gutanga impamyabushobozi ku banyempano zitandukanye bari basoje amahugurwa y’umwaka yahabwaga icyiciro cya kabiri cya ArtRwanda- Ubuhanzi.

Ubwo yagarukaga ku ndangagaciro zikwiye kuranga abahanzi mu rwego rwo guteza imbere umwuga wabo, Minisitiri Dr Utumatwishima yavuze ko bidakwiye ko bahangana no kwifurizanya ikibi, kuko gushyigikirana ari byo bizabageza kure.

Yagize ati: “Ikintu cyitwa kuzimyanya hagati y’abahanzi, iyo itara ryawe ryaka ushobora kwatsa irya mugenzi wawe n’iryawe rigakomeza rikaka kandi rikaka cyane, kuzimya mugenzi wawe ugashaka aba ‘youtubers’ ngo bamuvuge nabi, bakamutaranga bikarenga we bakajya mu muryango we bakavuga ibiri byo n’ibitari byo.”

Akomeza agira ati : “ Ntabwo ari ubunyarwanda, muri make ku rundi ruhande byaba n’ubutindi, wowe ganira n’umuntu siyansi, muganire ku bunyamwuga, niba ufite ibimenyetso bizane, ariko wijya mu muryango wanjye cyangwa uwundi, kuko ibyo bintu ni umwanda ni ubutindi ndetse birimo biravamo n’ibyaha, ndagira ngo mbwire urubyiruko ko imbere haba heza iyo ufite ikinyabupfura .”

Uyu muyobozi avuga ko yabonye indirimbo za bamwe mu bahanzi bakomeye kandi bose bafite ibitaramo abasaba ko bose bashyigikirana, kandi ko nibikomeza uko, abari mu ruganda rw’imyidagaduro bose bazabyungukiramo kuko umuhanzi yubaka undi aho kumusenya.

Yanijeje abahanzi ko Minisiteri yiteguye kubitaba igihe cyose bayigaragarije ko bayikeneye, haba mu bitaramo cyangwa kubasura aho bakorera imyitozo.

Minisitiri Dr Utumatwishima atangaje ibi mu gihe The Ben na Bruce Melodie bahora bahatanye ku isoko ry’umuziki mu Rwanda, bamaze guteguza ibitaramo bazamurikiramo alubumu zabo.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 7, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE